Gupima imyotsi y’ibinyabiziga biratangira ku wa 18 Kanama 2025, dore ibisabwa

Kuva tariki ya 18 Kanama 2025, u Rwanda ruzatangira gupima imyotsi ihumanya ikirere iva mu binyabiziga bidakoresha amashanyarazi, hagamijwe kuzamura ubuziranenge bw’umwuka ibinyabuzima bihumeka, nk’uko Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyabitangarije the New Times.

Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igenzura ry’irekurwa ry’umwuka ku binyabiziga bikoreshwa na moteri, riteganya ko ikinyabiziga cyo mu bwoko bwa moto kizapimwa ku mafaranga 16,638Frw, nyiracyo yaba akererewe gukosora ibisabwa mu gihe cy’iminsi 14 nta mpamvu yagaragaje, akongera kujya gupimisha ku mafaranga 8,319Frw.

REMA ivuga ko imodoka nto itarengeje imyanya 8 (hatabariwemo uwa shoferi) izatangwaho 34,940Frw yo gupima bwa mbere, nyirayo yaba akererewe gukosora ibisabwa akayisubiza muri Contrôle Technique yongeyeho 17,470Frw.

Imodoka ya bisi cyangwa ikamyo ifite uburyo bwagenewe gutwara abantu cyangwa ibintu bufite uburemere bwa toni 1.5–7, izishyurirwa 51,578Frw mu igenzura rya mbere, hakiyongeraho 25,789Frw mu igenzura rya kabiri mu gihe nyirayo yaba akererewe gukosora ibisabwa.

Ibindi binyabiziga bitavuzwe muri uru rutonde bizajya byishyurirwa 49,914Frw mu igenzura rya mbere na 24,957Frw mu igenzura rya kabiri.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko iyi gahunda igamije gukangurira Abaturarwanda akamaro ko guhumeka umwuka mwiza birinda kuwuhumanya, kuko umwuka wansuye uteza indwara z’ubuhumekero, umutima na kanseri.

Kabera avuga ko moto zose hamwe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo (private vehicles) bizajya bipimwa rimwe mu mwaka, mu gihe imodoka z’ubucuruzi (commercial vehicles), kubera gukoresha amavuta menshi n’igihe kinini mu muhanda, zo zizajya zipimwa kabiri mu mwaka.

Imibare y’Ikigo Ngenzuramikorere(RURA) hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) igaragaza ko moto zifite moteri zigize 55% by’ibinyabiziga byose byo mu Rwanda, akaba ari yo mpamvu ngo zizitabwaho cyane muri iyi gahunda.

Ibinyabiziga bizasabwa gukosora ibisabwa hagendewe ku gihe byakorewe

Ibipimo bizakoreshwa mu gusaba ba nyiri ibinyabiziga kwirinda guhumanya umwuka abantu bahumeka, bizashingira ku mabwiriza yemejwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, “Euro Emission Standards” agena urugero ntarengwa rw’imyuka ihumanya ikirere buri modoka isobora bitewe n’igihe yakorewe.

Urugero ni uko imodoka yakozwe mu mwaka wa 1992, izapimwa hakurikijwe igipimo cya Euro 1, kidasaba kugenzura imyuka ihumanya yitwa PM cyangwa NOx.

Ikinyabiziga cyakozwe mu 2005 cyo kizapimwa hakurikijwe uburyo bwa Euro 4, busaba kugabanya ku rugero rwa 60%-80% imyuka ihumanya hakoreshejwe DPF (Diesel Particulate Filters).

Ni mu gihe ikinyabiziga cyakozwe nyuma ya 2015 kizasuzumirwa ku rwego rwa Euro 6, aho imodoka zisabwa kwifashisha ubuhanga buhanitse bwo gutunganya imyuka zirekura, bikaba bigabanya cyane imyuka ya NOx na PM.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi