U Rwanda rwabonye ibimasa by’inka zishobora gukamwa litiro 10,000

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyakiriye ibimasa
by’ifirizoni (holstein-friesian)
bivuye mu Budage, bizatanga intanga z’inka z’umukamo mwinshi ushobora kugera kuri litiro ibihumbi 10 mu gihe cyose inka imara yonsa (ikamwa).

Imbuga za murandasi zirimo urufite inkuru https://agvetnepal.com/holstein-friesian/?utm, zigaragaza ko inka y’ifirizoni ishobora kumara iminsi 305(amezi 10) yonsa, ari na ko ikamwa.

Bivuze ko icyororo cy’izitanga litiro ibihumbi 10 mu gihe zamara amezi 10 zonsa, ari inka ishobora gukamwa litiro zirenga 32 ku munsi mu gihe yariye neza kandi ikitabwaho bihagije.

Kugeza ubu buri nka ikamwa mu Rwanda habariwemo izisanzwe zidatanga umukamo, itanga litiro 3.6 ku munsi (mu mpuzandengo), zihwanye na litiro 1000 mu gihe inka imara yonsa, nk’uko bigaragazwa n’inyigo yiswe Agricultural Household Survey ya 2023/2024 yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR).

Ikigo RAB kivuga ko uretse ibyo bimasa 10 byamaze kugezwa mu Rwanda, mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka na bwo hategerejwe ibindi bimasa 20 by’amoko atandukanye ya Holstein-Friesian, Jersey na Brown Swiss y’ubworozi butanga amata, ndetse na Angus hamwe na Charolais zagenewe ubworozi bw’inyama.

RAB ivuga ko izi mpfizi(ibimasa) zitezweho kongera umusaruro, ireme n’ubwoko bw’intanga z’inka mu Rwanda, bikazakemura icyuho gisanzweho, ariko hagamijwe no kunoza imibereho y’aborozi bari hirya no hino mu Gihugu.

RAB ivuga kandi ko iyi gahunda ishyigikiye ishingwa ry’Ikigo cy’Icyitegererezo mu Guteza Imbere icyororo cy’inka zitanga umusaruro mwinshi, giherereye i Songa mu Karere ka Huye.

Ni ikigo gikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu gutera intanga inka zibyara hamwe no kwimura intangangore (embryo transfer), ndetse kikaba gitanga amahugurwa, kigakora ubushakashatsi bugenerwa aborozi n’abandi bahanga mu bworozi.

Kuzana ibimasa bitanga icyororo kizavamo umusaruro mwinshi, nk’uko RAB ibisobanura, biri muri gahunda yiswe PSTA5 yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hamwe na gahunda ya Guverinoma NST2, hagamijwe kongera umusaruro w’amata ukarenga toni miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ku mwaka bitarenze 2028/2029.

MINAGRI irashaka gukuba kabiri musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bitarenze umwaka wa 2029, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’Igihugu ku rugero rwa 6% buri mwaka, kubonera Abaturarwanda ibiribwa bihagije, hamwe no kubona amadovize aturutse ku byoherezwa mu mahanga.

Gusa ku bijyanye n’icyororo cy’inka zitanga umukamo, hari ingamba nshya zigomba gufatwa nk’uko MINAGRI yabyiyemeje mu nama mpuzamahanga yiswe ‘IDF Regional Dairy Conference Africa’, yateraniye i Kigali mu mpera za Gicurasi 2025, ikaba yarigaga ku kongera umukamo mu bihugu bya Afurika.

Icyo gihe MINAGRI yavuze ko inka z’ifirizoni n’ubwo ziva hanze zitanga umukamo mwinshi, zigera mu Rwanda uwo mukamo ukagabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kutamenyera ikirere cyaho.

Uwari Minisitiri, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagize ati “Inka iva hanze itanga umukamo urenga litiro 40 ku munsi (ni urugero yafashe), ariko yagera mu Rwanda ‘niba ari ukubera kurara habi, kutagaburirwa neza cyangwa ikirere itamenyereye’, igatangira gutanga amata atarenga litiro 20 ku munsi.”

Icyo gihe Dr Bagabe yavugaga ko u Rwanda rugiye kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo rushingiye ku buryo bukoreshwa muri Brazil, Kenya cyangwa mu Buhinde (kuko ho hafite imiterere y’ikirere ihuje n’iy’u Rwanda).

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye