Amato n’indege by’intambara byasatiriye Iran, ingendo muri ako gace zahagaze

Ubwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika USS Abraham Lincoln bumaze iminsi buhagaritse gutanga amakuru agaragaza aho buherereye igihe bwari bumaze kwegera Uburasirazuba bwo Hagati, bikaba byateje ubwoba mu  buhugu byo muri ako gace cyane cyane Iran ko ishobora gutungurwa.

Ibi bishimangirwa na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump waraye agize ati ”Dufite ubwato bwinshi bwerekeje hariya (hafi ya Iran). Simbona bukoreshwa ariko turakomeza gucungira hafi Iran.

Perezida Trump yasobanuye ko ubwato bw’intambara butwara indege ari bwo bwerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abasesengura iby’urugendo rw’ubwato bwa USS Abraham Lincoln (bugenda bushagawe n’andi mato y’intambara ndetse n’uburyo bwo kurinda ikirere) bavuga ko kwihisha kwayo ari uburyo bwo gutegura igitero gitunguranye kuri Iran nk’uko Venezuela yatunguwe kugera n’ubwo Perezida w’icyo gihugu afatwa nta muntu n’umwe urabutswe.

Uretse amato y’Abanyamerika yagiye mu Burasirazuba bwo Hagati, hari n’indege z’intambara z’u Bwongereza, zo mu bwoko bwa Typhoon zagiye muri Qatar gufasha mu ntambara ishobora kwaduka.

Tugarutse kuri USS Abraham, twavuga ko yatangiye kugenda yihishije (itaboneka muri Radar) mu buryo buzwi nka “going dark”, ubwo yari igeze mu muhora w’amazi (détroit) witwa Malacca uri hagati ya Indonesia na Malaysia mbere yo kuzamuka inyanja y’u Buhinde yerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Intego ubwo bwato bwari bufite  yari iyo kugera aho bwateguriwe gukorera ibikorwa bya gisirikare mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati nta muntu n’umwe mu banzi umenye aho buherereye.

Ubu bwato butagaragara mu ikoranabuhanga rya radar rishinzwe kugenzura amato mu nyanja, bukaba bushobora gutungurana bukigaragaza buri ku nkengero z’inyanja hafi y’ibihugu by’abanzi ba Amerika igihe cyose bubishakiye.

Mu mujinya mwinshi, Iran yatangaje ko gihe ubwo bwato bwayigabaho ibitero cyangwa bugatera ikindi gihugu icyo ari cyo cyose mu karere iherereyemo, ifite uburenganzira bwo gukoresha inzira zose mu kwitabara.

Bitewe n’uyu mutekano muke uri mu karere   k’Uburasirazuba bwo Hagati, kompanyi z’indege zitwara abagenzi z’u Bufaransa n’u Buholandi zatangaje ko zihagaritse ingendo z’indege muri ako gace.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye