Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Nyuma yo kumara amasaha arenga 9 kuva saa cyenda z’ijoro kugera saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane bategereje bateri kuri sitasiyo zibasharijira (icyo bita gukora swap), abatwara moto za Spiro bavuga ko bahuye n’igihombo kinini, nyamara iki kigo cyabahaye moto cyo kitazabura kubishyuza.

Umumotari waganiriye na KIGALIINFO ari ku Kinamba yagize ati “Kugeza ubu  saa tatu nari kuba nkoreye amafaranga atari munsi ya 15,000Frw. Badusubize amafaranga yacu tubahe moto zabo, baduteje ibihombo nyamara bo ubu barimo kubara ko tuza kubaverisa 5,000Frw cyangwa 6,000Frw, hari n’abatanga 7,000Frw ku munsi.”

Gutinda kubona bateri kw’abatwara moto za Spiro i Kigali byabaye nk’ibisembura ikibazo gisanzweho cy’abinubira izi moto z’amashanyarazi zavuzweho guteza impanuka no kutagira bateri zuzuye umuriro, bigatuma bajya gukora icyo bita swap kenshi, mu gihe abatawara moto za moteri bo nta mumotari uhagarara iminota myinshi kuri sitasiyo za lisansi.

“Ni ibibazo bitajya birangira ariko noneho ubu byakabije, ubundi moto zabaga ari nyinshi maze bateri zuzuye ibice bakaziduha ariko ubu noneho nta n’umwe bayiha, akenshi tujyana izuzuye nko kuri 70% yaba ikabije bikaba 80%,” nk’uko undi mumotari yakomeje kubisobanura.

Abakozi kuri sitasiyo zikora ‘swap’ na bo bari babuze icyo bakora bumiwe, ubasabye ibisobanuro bakerekana ko ikoranabuhanga risanzwe ribafasha kubona bateri zatanzwe ritarimo gukora.

Umwe muri aba bakozi yagize ati “Ikoranabuhanga rya ‘Spiro Connect’, nta ‘connections’ nyine, ziba zabaye nkeya!”

Ubuyobozi bwa Spiro Rwanda, ikigo gitanga moto z’amashanyarazi na bateri zazo ndetse na serivisi yo kuzisharija, cyatangaje ko ikibazo cyatewe n’imbogamizi ya sisitemu yabaye kuri imwe mu mbuga za serivisi zayo ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo ryagize riti “Kuri ubu, sisitemu zose zongeye gukora neza, kandi serivisi zo guhererekanya batiri (battery swapping) zagarutse mu buryo busesuye mu miyoboro yose. Turashimira byimazeyo kwihangana, n’ubwumvikane byaranze abamotari bacu muri iki gihe gito serivisi zahagaze.”

Spiro yakomeje igira iti”Nk’ikimenyetso cyo kubashimira icyezere mukomeje kutugaragariza, buri mumotari azahabwa swap imwe ya batiri ku buntu. Tubabajwe n’ingaruka zose iki kibazo cyaba cyagize ku mikorere yanyu kandi dukomeje kwiyemeza gutanga ibisubizo by’ubwikorere byizewe, kandi birambye ku bafatanyabikorwa bacu b’abamotari.”

Hashize ukwezi kurenga Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo n’ubwo yirinze gutangaza ibyo bihano ibyo ari byo.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye