I Rugende rwa Nyakaliro abanywaga urwagwa baruvuyeho baba abacuzi(video)

Urugomo rwaterwaga no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge i Rugende rwa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana ubu rwabaye amateka, nyuma y’uko utubari dukuweho, urubyiruko rwabyukiraga mu businzi ruhagurukira gukora imyuga irimo ubucuzi bw’imbabura zirondereza ibicanwa.

Uwitwa Karemera Damascène w’imyaka 45 y’amavuko, yavukiye i Nyakaliro arahakurira, ubu ni bwo atangiye kujya akora yizigamira kugira ngo ateze imbere urugo rwe, nyuma y’uko i Rugende hatakiboneka urwagwa n’izindi nzoga zitemewe.

Agira ati “Nta nzoga zikiba hano hasigaye izihenze cyane, ubu se wakwigondera primus ya 1600Frw! Ariko ni byiza kuba nta rugomo tukibona hano i Rugende nko mu myaka yashize, urwagwa, kanyanga na twa tuyoga dupfundikiye byicaga abantu bigatuma batajya mu kazi.”

Karemera avuga ko kugeza ubu afite amatsinda abiri azigamamo amafaranga azamufasha gutunga urugo rwe, ubu akaba afite umwana wiga mu mashuri yisumbuye ugenda ku igare yamuguriye kandi akagira n’amatungo magufi mu rugo iwe, ndetse akaba akomeje umwuga w’ubukanishi.

Hafi y’aho Karemera akorera hari agakiriro kashinzwe n’umuturage w’i Rugende wiyemeje guteza imbere urubyiruko rwaho, akaba agura ibyuma akabibaha bakabicuramo imbabura zirondereza ibicanwa, akazigurisha ku baturage hirya no hino mu masoko y’i Kigali n’i Rwamagana.

Ntawangwanabose Augustin ukuriye urwo rubyiruko avuga ko imbabura imwe ikorwa ku mafaranga igihumbi kandi buri muntu akaba ataha akoze imbabura 7 ku munsi, amafaranga yemeza ko atari make ku musore wari utunzwe no kunywera ibikomoka ku bujura.

Ntawangwanabose agira ati “Aka gakiriro kahaye akazi abantu bagera kuri 80”, akaba afite ucyifuzo cy’uko umuturage wese ubishoboye yakunganira Leta mu guhangira urubyiruko imirimo nk’uko umukoresha we w’i Rugende yabigenje.

Uretse ubucuzi, ubunyonzi, ubukanishi no kubumba amavaze birimo gutezwa imbere n’urubyiruko rw’i Rugende, hanakorewa ubuhinzi bushobora kubera urugero rwiza abifuza guteza imbere uwo mwuga.

Igihembwe cya 4 cy’umwaka ushize wa 2025 kirangiye urugero rw’ubushomeri mu rubyiruko ruri kuri 14.1 % by’urubyiruko rwose mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Gusa, hari benshi NISR idashyira muri iki cyiciro kuko ngo nta muhate wo gushaka akazi baba bagaragaje.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye