Ingabo za AFC/M23 zaba zirimo kuva mu bice bitandukanye bya Kivu zombi

Amakuru akomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho zirimo kwivana ku bushake mu bice bitandukanye by’intara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo kuva mu mpera z’iki Cyumweru gishize.

Kuri iki Cyumweru abasirikare benshi ba AFC/M23 bagaragaye bivana mu duce twa Ngungu, Lumbishi, Ruzirantaka, Kamatale, Bitagata na Kabingo muri Kivu ya Ruguru. Utwo duce tukaba ndetse ngo twamaze kugeramo Ingabo za Leta(FARDC).

Muri Kivu y’Epfo na ho Ingabo za AFC/M23 ngo zavuye henshi mu kibaya cya Rusizi mu mijyi ya SANGE, LUVUNGE na KAMANYOLA, n’ubwo bitaremezwa n’ubuyobozi bw’uyu mutwe cyangwa uruhande rwa Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwamagana ibitero uvuga ko “byibasiye abasivile bikozwe n’Ingabo za Leta(FARDC) hamwe n’abo bafatanyije barimo Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi(FNDB)”.

Ahaheruka kwibasirwa n’ibi bitero by’indege zitagira abadereva(Drones) hamwe n’izitwa Sukhoi akaba ari mu duce twa Mpety na Mindjendje muri Walikale kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Leta ya Kinshasa yatangaje gahunda y’uburyo izagarura ubuyobozi n’imitegekere mu bice bifitwe na AFC/M23.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye