Ihene zitwa Shami zaba igisubizo ku guhangana n’amapfa n’imirire mibi

Ihene zitwa Shami cyangwa ihene y’i Damasiko (Damascus goat) zororerwa mu bice by’isi bishyuha cyane aho bagira izuba ryinshi, zaba igisubizo ku baturage bibasirwa n’amapfa kuko zihanganira imihindagurikire y’ibihe, zikororoka cyane ndetse zigatanga umukamo mwinshi(litiro 3-5 ku munsi.

Ni ihene zikomoka mu Burasirazuba bwo Hagati cyane cyane mu karere k’igihugu cya Siriya gifite umurwa mukuru witwa Damasiko hamwe no muri Libani, zikaba zirangwa no kugira umutwe munini n’amatwi maremare cyane amanuka agana hasi, zikagira icebe n’amabere manini, ariko zikagira umubyimba muto w’itungo ridakenera kurya byinshi.

Zirya ibishishwa by’amafunguro agiye gutekwa cyangwa ibisigazwa y’imyaka yasaruwe mu mirima ndetse n’amababi y’ibiti bikurira ahantu hashyuha kandi hibasirwa n’amapfa.

Urubuga Agrinews24 hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi FAO, bashimira izi hene kuba zirya bike kandi byoroshye kuboneka mu baturage b’amikoro make, ariko zigatanga amata menshi kandi akungahaye ku ntungamubiri zirwanya imirire mibi.

Ni ihene zikura vuba kuko nyuma y’amezi 6-8 iba igeze igihe cyo kwima kandi yabyara akenshi ikabyara abana(abagazi) barenze umwe.

Zishoboye guhangana n’ubushyuhe bwinshi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe, bitewe n’uko amatwi yazo afite uburebure bukabije ayifasha gukonjesha amaraso avuye hirya no hino mu mubiri mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, agasubira mu mubiri yamaze guhora.

Ubu bwoko bw’ihene ntabwo bushobora kwihanganira ahantu hakonje kuko amatwi yazo nk’urugingo ruyifasha gukonjesha umubiri, iyo ahuye n’ubukonje bwinshi atangira gukomereka bikayiviramo uburwayi.

Aya matwi kandi uretse kuyifasha kuba ahantu hashyushye, ni itungo ryumva cyane amajwi y’ibintu biri kure, ikamenya niba hari inyamaswa cyangwa abantu bari hafi aho bashobora kuyigirira nabi igatanga imbuzi, ndetse ikabasha kumenya impinduka z’ikirere kuko yumvira kure urusaku rw’imiyaga n’ibindi.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye