Minisante yatangaje inkomoko ya Marburg imaze iminsi yibasiye u Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama.

Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, Dr Nsanzimana yavuze ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.

Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, ni ho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba ari two twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.

Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze ni bwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ari wo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Mu kwezi gushize icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, abantu 65 ni bo bamaze kucyandura, mu gihe abo cyahitanye ari 15. Ni mu gihe abantu 47 bamaze gukira, naho batatu baracyari kuvurwa.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru igaragaza ko abamaze gukingirwa ari 1583.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba hashize iminsi irindwi nta muntu iki cyorezo gihitanye bitanga icyizere ko ingamba zafashwe mu kwita ku barwaye no kurinda abandi kwandura, ziri gutanga umusaruro.

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    Kuki kwiga cyane biteza abagabo kuzana uruhara?

    Ni gake cyane uzabona impuguke mu isomo runaka(Prof cg Dr) afite umusatsi cyane cyane mu gice cyo hejuru cy’umutwe we (igihorihori) kugera mu ruhanga aho amasoso ye yagarukiraga akiri muto.…

    Read more

    Pimisha inda kenshi byakurinda kubyara umwana w’ijisho rimwe

    Ubumuga bwo kuvuka umuntu afite ijisho rimwe(cyclopia), ndetse akenshi nta n’izuru aba afite, n’ubwo ngo budakunze kubaho kuko buba ku mwana umwe mu barenga ibihumbi 100 bavukiye rimwe, ni kimwe…

    Read more

    Ntibigucike

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”