Kuki kwiga cyane biteza abagabo kuzana uruhara?

Ni gake cyane uzabona impuguke mu isomo runaka(Prof cg Dr) afite umusatsi cyane cyane mu gice cyo hejuru cy’umutwe we (igihorihori) kugera mu ruhanga aho amasoso ye yagarukiraga akiri muto. Reba link ya YouTube hano https://www.youtube.com/watch?v=9xQfnEPo1zA

Umuntu yaba yibeshye avuze ko kwiga cyane ubwabyo ari byo biteza umuntu kuzana uruhara nk’uko bisobanurwa na Kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bw’uruhu (American Academy of Dermatology AAD), ariko hakaba aho bifitanye isano iyo nta ngamba zifashwe z’imyitwarire, imitekerereze hamwe n’imirire.

Uruhara ruzanwa no guhangayika hamwe n’imisemburo

Kwiga cyane akenshi biteza umuntu guhora ahangayitse, byakwivanga n’ubwoba kuko mwarimu aba amusaba gutanga imikoro n’ibizamini yakoze, iyo bimubayeho igihe kirekire ngo bituma avubura imisemburo yitwa cortisol ibuza umusatsi gukura. 

Muri icyo gihe umusatsi ngo utangira kuryama no kwanga kuzamuka, igikorwa cyitwa telogen, ubusanzwe kiba ku bageze mu zabukuru, ndetse umusatsi ugatangira no gupfuka mu buryo budasanzwe.

Kubura ibitotsi, indi mpamvu itera kuzana uruhara

Ubusanzwe abanyeshuri baryama amasaha make ku munsi, aho baba basoma ndetse bafata mu mutwe ibyo bazabazwa.

Kaminuza ya AAD, iya Havard, ndetse n’Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika Amerika gishinzwe Ubushakashatsi ku Buzima, NIH, bivuga ko kuryama amasaha ahagije, byibura 8 ku munsi, bituma uturemangingo tw’umubiri(cells) twongera kwiyubaka ndetse bikaringaniza imisemburo, harimo n’itera umusatsi gukura neza.

NIH ikavuga ko kutaryama biteza ibitsinsi by’umusatsi(aho umurera) kwangirika kuko bitigeze bigira igihe cyo kwiyubaka, umusatsi wahameze uzamukana intege nke kandi ari muto muto, ku buryo utakomeza kubaho, ahubwo uhita utangira gupfuka.

Imirire mibi, indi mpamvu itera kuzana uruhara 

Abantu bakunda kwiga cyane akenshi ngo hari ubwo abandi bajya gufungura bo bakaguma mu ishuri bibwira bati ‘ndaza kuba njyayo’, baba bagiyeyo, bagafata amafunguro bagira vuba ku buryo ibyo bariye nta cyo bibamarira. Ibi bituma nta proteyine zihagije zo kurema ingingo baba bafunguye, ndetse nta vitamin cyangwa imyunyu ngugu imibiri yabo ibona.

Ubusanzwe umusatsi ugizwe cyane cyane na proteyine yitwa keratin, iyo umuntu atahawe amafunguro arimo proteyine zihagije, bituma n’izibonetse zose umubiri uzishyira ahandi hantu ha ngombwa cyane kurusha ahandi, umusatsi ukibagirana utyo, uruhara rukaza.

Kudatembera neza mu mubiri kw’amaraso kubera guhora umuntu yicaye

Kumara amasaha menshi umuntu yicaye bimuteza kudatembera neza kw’amaraso mu mubiri, noneho azamuka ajya mu mutwe hejuru mu gihorihori yo akaba make cyane hafi kubura, nyamara ibitsinsi by’umusatsi byo muri ako gace na byo bikenera amaraso kugira ngo bimereho umusatsi, bikarangira ntayo bibonye, umusatsi ukabura hakaza uruhara.

Mu mafunguro umuntu yafata kugira ngo adatakaza umusatsi ndetse n’uwo afite ukamererwa neza, mbere na mbere akeneye proteyine ziva ku magi, amafi, ibishyimbo, amata n’inyama.

Akenera kandi imyunyu ngugu iva ku mboga nka epinari, inyama cyane cyane iz’umwijima, ndetse n’inzuzi z’ibihaza.

Umuntu ushaka umusatsi muzima kandi hose azakenera ibimuha vitamin C cyane cyane amaronji, indimu n’inanasi. Azakenera kandi ubunyobwa, ibihwagari, avocat, karoti, ibijumba, imyembe, imineke, ibinyampeke, imbuto ndetse n’imboga muri rusange.

Muri make kugira ngo abanyeshuri birinde kuzana uruhara, uzasanga kenshi bajya hanze mu karuhuko ka buri kanya n’ubwo benshi baba batazi impamvu, aho bagorora ingingo ndetse bagakina, kugira ngo baruhuke guhangayika.

Umuntu wese wirirwa mu ishuri cyangwa mu biro atekereza cyane agirwa inama yo kuruhuka igihe gihagije, kunywa amazi menshi, ndetse no kwirinda itabi n’ibintu birimo ikawa nyinshi, mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’umusatsi we.

Kuki abagore bo batazana uruhara nk’abagabo?

Kamere y’umuhungu cyangwa umugabo muri rusange ivubura imisemburo myinshi yo mu bwoko bwa androgens cyane cyane iyitwa DHT igira uruhare runini mu kurema umusatsi ahantu henshi ku mubiri, ariko iyo misemburo ikanagira uruhare rwo kwangiza ibitsinsi by’umusatsi aho umubiri ubona bitari ngombwa, cyane cyane iyo umugabo atagize ya myitwarire myiza yo kurinda umusatsi we.

Ni mu gihe ku bagore bo iyo misemburo iba mike, ahubwo bagira indi yitwa estrogen ikomeza ibitsinsi by’umusatsi ikanawufasha gukomeza gukura uba muremure cyane. Gusa umugore wageze mu gihe cyo guca imbyaro(menopause) ya misemburo ya estrogen imushiramo, umusatsi we ugatangira kubura imbaraga no gupfuka rimwe na rimwe.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge