
Iminsi imaze kuba ine mu burasirazuba bwa Congo urugamba ari injyanamuntu, aho muri Territoire za Walikale na Masisi muri Kivu ya Ruguru, hamwe na Walungu muri Kivu y’Epfo abaturage nta kurya nta kuryama mu ngo zabo.
Intambara ihanganishije AFC/M23 n’igisirikare cya Congo(FARDC) gifashijwe na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na FDLR yongeye kurota nyuma y’uko indege za FARDC zirashe kuri AFC/M23 ahitwa Bibwe, Hembe na Chyatso muri teritwari za Masisi na Walikale ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko drone za CH4 hamwe na Sukhoi-25 bya FARDC byarashe ku baturage mu duce dutuwe cyane, kubera iyo mpamvu AFC/M23 ikaba yariyemeje ‘kurwana ku baturage, irwanyiriza umwanzi kuva aho yateye aturuka(Uvira ni ho hashyirwa mu majwi).’
Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na mpuzamahanga bivuga ko Umujyi muto witwa Nzibira muri Teritwari ya Walungu ku birometero 18 uvuye i Bukavu wamaze kujya mu maboko y’Umutwe wa AFC/M23, ariko haracyarimo urujijo.

Urujijo ruhari ni uko ku mbuga nkoranyambaga Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rifatanya na FARDC rikomeje kwerekana ko ari ryo rifite umujyi wa Nzibira, aho abayobozi baryo bifashe video bari ku biro bya Polisi by’uwo mujyi.
Abazi neza aho uwo mujyi wa Nzibira uherereye bavuga ko watanga inzira nziza yo kwerekeza muri Uvira kwa AFC/M23, nyuma y’uko hasi mu Kibaya cya Rusizi inzira zaho zikunze kugorana bitewe n’uko ari hafi y’umupaka w’u Burundi.
Intambara zongeye kuba urutavanaho buri munsi, hakaba harimo gukoreshwa intwaro kabuhariwe zirimo indege n’ikoranabuhanga rigezweho, nyuma y’uko impande zombi (Leta ya Congo na AFC/M23) zinaniwe kumvikana ku bigize amasezerano y’i Doha muri Qatar.
Uretse Nzibira, Mulamba na Nkankina muri Kivu y’Epfo, amasasu n’ibisasu bikomeje kuba urutavanaho muri Masisi na Walikale mu bice byegereye Umujyi wa Pinga urimo n’ikibuga cy’indege.