Bugesera-Dore ingurukira, amashami y’ibiti ashibuka ku bindi bidasangiye ubwoko

Mu mudugudu wa Twinyange, Akagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko ibiti byabo bya avoka n’ibya gereveliya bikuze, byibasiwe no kumeraho amashami y’ibindi biti atari ayabyo, akaba yitwa ingurukira.

Urwandiko rwo muri Bibiliya Pawulo yandikiye Abaroma, igice cya 11 guhera ku murongo wa 17, ruvuga ko hari ubwoko bw’Abayuda ari bo buzukuru ba Aburahamu), bagereranywa n’amashami ya Eleyo (Yesu) ariko bamuhwanyuweho kubera kutamwizera, maze hagaterwaho amashami y’umunzenze wo ku gasozi, ari bo banyamahanga bizeye Yesu ariko batavuka kuri Aburahamu.

Abantu bose ku isi batari bene Aburahamu mu maraso, ni bo ngo batewe nk’ingurukira kuri Yesu, igishyitsi cyo mu muryango wa Yuda (umwuzukuruza wa Aburahamu) hagati y’amashami (Abisirayeli bizeye), basangira n’ayo mashami amakakama y’igishyitsi cya elayo.

Umurongo wa 21 ukavuga ko « ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire (ikabatsemba kubera ibyaha) nawe ntizakubabarira. »

Tugarutse mu Bugesera, abaturage bo ku Rweru bavuga ko kuva aho avoka zitangiye kumeraho ingurukira, ngo byatumye umusasuro zitanga ugabanuka kubera ayo mashami y’ibyonnyi, abaturage bagasaba abashakashatsi kubafasha kwiga kuri iki kibazo, hakamenyekana inkomoko yacyo n’uko cyakwirindwa.

Umwe mu muturage batewe n’ingurukira muri uwo mudugudu wa Twinyange, Nyandwi Josephine, avuga ko yabonye mu mashami y’ibiti bya avoka mu rugo iwe hashibukaho ingurukira, ku buryo ngo aramutse aretse kuyatema yasanga icyari avoka cyarabaye igiti cy’ubundi bwoko atazi.

Nyandwi agira ati”Nabonye ari akantu k’umuzi kaza kakajya mu giti hejuru, nk’aba bana bafite umwete bashobora gutema ririya shami ryamezeho ingurukira kugira ngo amashami asigaye ye konwa n’iyo ngurukira, harimo igihombo, ntabwo avoka yongera kwera neza, kuko amazi y’iriya avoka ingurukira irayanyunyuza, ni mbi, ni igisambo.”

Aya mashami yombi yahwanyuwe ku giti kimwe

Umuturanyi we witwa Sebugabo Jonathan avuga ko iki kibazo cy’ingurukira cyibasiye cyane ibiti bikuze bya avoka na gereveliya, aho ngo cyatangiye ahagana mu mwaka wa 2,000, ubwo amapfa yateraga mu Bugesera.

Sebugabo ati “Ingurukira yaje aho imvura igwiriye, ibiti byari bimaze igihe byarabuze amazi, ni bwo buri mwaka wabonaga igiti cyarafashwe n’ingurukira, ibyibasiwe cyane ni ibiti bya avoka n’ibya gereveliya, icyakora iyo ngurukira iyo bayitemyeho hahita hongera gushibukaho ishami rya avoka nk’uko bisanzwe.”

Iyo witegereje ibiti bya avoka na gereveliya bikuze hafi ya byose mu gasantere kitwa Nomero k’umudugudu wa Twinyange muri Rweru, ubona ko byagiye bimeraho ingurukira, ku buryo utabaye maso ngo aziteme hakiri kare, yisanga icyari igiti cya avoka cyarabaye umuvumu(kuko izo ngurukira akenshi ziba ari imivumu).

Sebugabo ati “Igiti ubona ari avoka hasi ariko hejuru ukabona amashami ari ingurukira kubera ko cyafashwe.”

Umwarimu wigisha ibijyanye n’amashyamba muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Canisius Mugunga, avuga ko ingurukira zibasira ibiti bishaje cyangwa ibirwaye bidafite ubushobozi buhagije bwo kwirinda ibyonnyi.

Prof. Mugunga avuga ko ingurukira ari ibyonnyi bikomeye by’ibiti kuko zikoresha amazi n’imyunyu ngugu zitivomeye mu butaka, ahubwo zikoresha imizi y’ibyo biti zashibutseho.

Prof. Mugunga agira ati “Iyo ari igiti gikomeye ntabwo kigerwaho n’ingurukira ngo zigishobore, ariko uko kigenda gisaza cyangwa kirwara, kigira intege nke z’umubiri, bigatuma ingurukira zigishobora.”

Ati “Imivumu ni yo ikunze kumera ku biti bishaje nka gereveliya cyangwa nk’izo avoka, ikamera imizi inagana hejuru ku giti, ariko uko icyo giti kigenda kineshwa birangira ya  mizi (y’umuvumu) igeze ku butaka, wa muvumu ugashorera imizi mu butaka ariko warahereye mu kirere ari ingurukira.”

Muri make ahari igiti cya avoka, gereveliya n’ibindi, hashobora kugaragara igiti cy’ubundi bwoko kitatewe n’abantu, ahubwo cyaratangiye ari ingurukira.

Uyu mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko uburyo bwo kurwanya ingurukira ari uguhora umuntu ari maso agatema amashami y’ibiti yamaze gufatwa, cyangwa akabitema bigasimbuzwa ibikiri bito.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye