
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), iratangaza amanota y’abarangije amashuri abanza(P6) hamwe n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(S3) kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, saa cyenda z’igicamunsi.
NESA yatanze urubuga rwa YouTube abantu bakumviraho bakanareberaho ibijyanye n’itangazwa ry’aya manota y’abakoze ibizamini bya Leta, nk’uko murubona hano.
Minisiteri y’Uburezi yatanatangaje ko umwaka w’amashuri 2025/2026 uzatangira ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025.
Ku bijyanye n’iyi gahunda, hari abarezi n’abanyeshuri bavuga ko ibiruhuko birangiye vuba, ku buryo hari n’abatarabona igihe cyo kwitegura gutangira umwaka mushya, barimo abana basubiyemo amasomo batsinzwe, abarimu babigishije ndetse n’abamaze igihe bakosora ibizamini bya Leta.