Imvura yo mu mpeshyi imaze kwica 5, izageza ku wa kabiri-Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura irimo kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu izageza kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2025, ikazongera kuboneka kuva tariki 26 z’uku kwezi, n’ubwo Umuhindo uzaba utaratangira neza.

Iyi mvura yabaye nyinshi ngo imaze guteza ibiza byahitanye abantu batanu, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA), ndetse ko hakomeretse abaturage 25, mu gihe inzu 15 na zo zangijwe n’ibi biza.

Meteo ivuga ko imvura nk’iyi ijya iboneka rimwe na rimwe, ariko ko bitazateza kubura imvura mu gihe cy’Umuhindo nyirizina. Itangazwa ry’imvura y’umuhindo wa 2025 riteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025.

Iteganyagihe ry’iminsi 10 kuva tariki 11 kugera 20 Kanama 2025, ryagaragaje ko hazagwa imvura irenze igipimo cy’isanzwe igwa mu yindi myaka muri iki gihe cyo hagati mu kwezi kwa Kanama.

Meteo-Rwanda yagize iti “Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 0 na 50 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice (imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 40).”

Meteo ivuga ko iyi mvura izaturuka ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Iryo teganyagihe ry’iminsi 10 yo hagati muri uku kwezi ryavugaga ko aho imvura izagwa, iminsi izagwamo izaba iri hagati y’ibiri (2) n’ine (4) bitewe n’imiterere ya buri hantu, ikaba iteganyijwe cyane cyane mu ntangiriro no mu matariki yegereza impera z’iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye