Huye: Umugabo yakubiswe ifuni agiye gusambana

Uwitwa Emmanuel Mutunzi w’imyaka 55 y’amavuko, wari utuye mu Murenge wa Karama wo mu Karere ka Huye, yitabye Imana azize gukubitwa ifuni n’umusore witwa René Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari umubonye agiye gusambana na nyina.

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024, mu mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama mu Karere ka Huye.

Emmanuel Mutunzi, yitabye Imana agiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, aho Iradukunda, umuhungu w’uwo mugore yamubonye mu rugo iwabo akamukubita ifuni mu mutwe, undi ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yemeje iby’ayo makuru ko ari byo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Kalisa yageneye ubutumwa abaturage ayobora abasaba kwirinda kwihanira, kandi ko abubatse ingo bagomba kureka guca inyuma abo bashakanye.
Yanihanganishije umuryango wabuze uwabo.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza