U Rwanda rugiye kubaka ikimeze nka Silicon Valley yo muri USA

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Umudugudu w’ikoranabuhanga wiswe ‘Kigali Innovation City’ mu cyanya cy’Inganda cya Kigali i Masoro mu Karere ka Gasabo, hagererwanywa na Silicon Valley yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri California.

Ni umushinga munini uzatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 2,500 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ukaba udasanzwe kuri uyu mugabane wa Afurika.

Abahanga mu bijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ritandukanye, bazajya bahahurira bakore imishinga itanga ibisubizo ku batuye u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Uyu mudugudu ugererwana na Silicon Valley yo muri Amerika, ahabarizwa ibigo bitegeka Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nka Google, Meta(ifite Facebook), Microsoft n’ibindi.

Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo yari isanzwe itegura iyubakwa ry’uyu mudugudu kuva mu myaka 10 ishize, ukaba uzashyirwa ku buso bungana na hegitari 61, aho abarenga 50,000 ngo bazahabona imirimo.

Abakozi bo muri iyi Minisiteri bavuga ko hari abanyeshuri 2,600 bagiye mu bihugu bitandukanye kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, bakazaza kuba abakozi mu Mudugudu wa Kigali Innovation City.

Ikinyamakuru Taarifa cyanditse ko u Rwanda ruteganya kuzajya rwungukira miliyoni $150 mu mishinga ruzajya rufasha ibihugu kugeraho binyuze mu bizakorerwa muri uriya mudugudu.

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza