
Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine, n’ubwo Trump we yahesheje Putin icyubahiro no kongera kwamamara.

Perezida w’u Burusiya ushinjwa gufata ubutaka bwa Ukraine no kwica abaturage b’icyo gihugu, yahawe icyubahiro kirenze urugero imbere y’amahanga mu Gihugu cy’igihangange nka Amerika.
The Wall Street Journal yanditse igira iti “Perezida Trump (wa Amerika) yakiriye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin i Anchorage muri Alaska havuzwa ibirumbeti(fanfare), anyuzwa ku itapi y’umutuku, indege z’igisirikare ziguruka mu kirere, ndetse agendeshwa no mu modoka y’icyubahiro ya limousine.”
Iki kinyamakuru kigakomeza kivuga ko n’ubwo ibyo byose byabaye, ibiganiro byarangiye nta gahunda yemeranyijweho yo guhagarika intambara ikomeje koreka imbaga muri Ukraine.
Gusa nanone, n’ubwo Trump yavuze ko nta masezerano y’amahoro kuri Ukraine bagezeho we na Putin, yagize ati “Tubirimo.”
Abanyamakaru bari ahabereye ibiganiro bavuga ko bababajwe no kuba nta bibazo byakiriwe nyuma yo guhura kw’aba bakuru b’ibihugu bombi, kuko basohotse bagenda, Abanyamakuru bakabakurikiza urusaku rw’ibibazo.
Umutekano i Anchorage wari wakajijwe ku buryo abaturutse mu Burusiya ngo bihutiye gutaha. Ibiganiro byarangiye Putin na we atumiye mugenzi we Trump kuzamusura mu Burusiya.
