‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko yafatanye Ngirabatware na ‎Nyiranizeyimana udupfunyika 1,144 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16/08/25, mu Murenge wa Jabana, ariko ngo bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.

Polisi ivuga ko ‎uru rumogi rwafatiwe i Bweramvura mu Mudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho “rwari rubitswe mu nzu ya Ngirabatware, mu gihe Nyiranizeyimana we yari aje kurutwara kugira ngo ajye kuruha abakiriya be ku Gisozi, bakaba bafatiwe mu cyuho bamaze kurupakira mu mufuka.”

‎Abafashwe ndetse n’urumogi bafatanywe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana kugira ngo bakorerwe dosiye ijyanwa mu Bugenzacyaha RIB, ndetse ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho bakura urwo rumogi.

‎Polisi y’Igihugu ishimira uruhare abaturage bakomeje kugira mu gutanga amakuru no kuyatangira ku gihe, bikaba ari “ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye