
Uwitwa Emmanuel Mutunzi w’imyaka 55 y’amavuko, wari utuye mu Murenge wa Karama wo mu Karere ka Huye, yitabye Imana azize gukubitwa ifuni n’umusore witwa René Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari umubonye agiye gusambana na nyina.
Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024, mu mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama mu Karere ka Huye.
Emmanuel Mutunzi, yitabye Imana agiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, aho Iradukunda, umuhungu w’uwo mugore yamubonye mu rugo iwabo akamukubita ifuni mu mutwe, undi ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yemeje iby’ayo makuru ko ari byo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Kalisa yageneye ubutumwa abaturage ayobora abasaba kwirinda kwihanira, kandi ko abubatse ingo bagomba kureka guca inyuma abo bashakanye.
Yanihanganishije umuryango wabuze uwabo.