Icyogajuru cy’itumanaho cya Boeing cyasenyukiye mu isanzure bihita bigira ingaruka ku Isi

Gutakaza” iyi ‘satellite’ y’itumanaho byagize ingaruka ku bakiliya ba Intelsat ku Isi

Amakuru dukesha BBC avuga y’uko Icyogajuru (satellite) cy’itumanaho cyubatswe n’uruganda rwa Boeing rumaze iminsi mu bibazo bikomeye, cyasenyukiye muri ‘orbit’ cyakoreragamo.

Boeing, kompanyi rutura y’Abanyamerika izwi cyane mu gukora no kugurisha kuri kompanyi zitandukanye ku isi indege z’ubucuruzi n’ibyogajuru (satellite) n’ibigendajuru (spacecratfs) bijya mu isanzure.

Ikigo Intelsat gitanga serivisi z’itumanaho na internet bya ‘satellite’ ku isi n’izindi z’ikoranabuhanga, ari na cyo cyakoreshaga icyo cyogajuru cyasenyutse, cyemeje uko “gutakaza” iS-33e, kandi ko byagize ingaruka ku bakiliya bo mu Uburayi, Afurika n’ibice by’akarere ka Aziya bishyira ku nyanja ya Pasifika.

Intelsat ivuga ko yafashe ingingo zo “gusesengura byuzuye” ibyabaye “bidasanzwe’ kuri icyo cyogajuru.

Boeing imaze iminsi ifite ibibazo, birimo imyigaragambyo ya bamwe mu bakozi bayo ku ndege z’ubucuruzi, n’ibibazo by’ikigendajuru cyayo Starliner cyatwaye abahanga mu isanzure kuri International Space Station (ISS) muri Kamena(6) bagombaga kumarayo iminsi umunani ariko bagaherayo kubera ikibazo cya tekinike basanze Starliner ifite, kugeza ubu.

Intelsat yagize iti: “Turimo kuvugana n’abakoze icyo cyogajuru (iS-33e), Boeing, n’inzego za leta mu gusesengura amakuru no kwitegereza (ibyabaye)”.

Boeing nta cyo yahise ivuga ku gusenyuka kw’icyo cyogajuru, bigendanye n’iyo nkuru ya BBC n’ibyatangajwe na Intelsat.

Urubuga rwa Minisiteri y’ingabo za Amerika rukurikirana ingendo mu isanzure, SpaceTrack, na rwo rwemeje ibyabaye kuri iki cyogajuru.

Kuburira kwashyizwe kuri urwo rubuga kuvuga ko ingabo zishinzwe isanzure za Amerika (US Space Forces) nazo zivuga ko ubu zirimo “gukurikirana ibimanyu bigera kuri 20” bifitanye isano n’icyo cyogajuru.

Ku rundi ruhande, Boeing iracyugarijwe no kunengwa kubera kiriya kibazo cy’ikigendajuru cyajyanye abahanga mu isanzure cyabagezayo bagasanga gifite ikibazo ku buryo kitabasha guhita kibagarura.

Ubu byitezwe ko abo bahanga bazagaruka kw’Isi mu kwezi kwa Gashyantare(2) umwaka utaha nyuma y’uko ikindi kigendajuru cya SpaceX ya Elon Musk mu kwezi gushize kwa Nzeri(9) kigeze kuri International Space Station (ISS) gifite imyanya ibiri irimo ubusa kugira ngo kizabagarure.

Kuva mu kwezi gushize, Boeing ihanganye n’imyigaragambyo y’abakozi bayo barenga 3,000 bo mu ishami rikora indege z’ubucuruzi.

Abagize ihuriro ry’abakozi ubu bagomba gutora ku kifuzo iyi kompanyi yabo yabahaye none ku wa gatatu.

Iyi kompanyi yabemereye ibirimo kuzamura umushahara wabo kuri 35% mu myaka ine iri imbere.

Mu cyumweru gishize, Boeing yatangaje ko ikeneye amafaranga agera kuri miliyari 35$ yo gushyira mu bikorwa. Yavuze kandi ko guhera mu Ugushyingo(11) izahagarika abakozi 17,000 – abo ni abasaga 10% by’abakozi bayo bose.

Muri Nyakanga(7), Boeing yemeye ibyaha by’uburiganya nyuma y’uko iyi kompanyi inaniwe kubahiriza amavugurura yemeye gukora mu 2021 kubera impanuka ebyiri z’indege zayo za 737-Max zishe abagenzi 346 n’abakozi bazo. Kubera ibyo byaha yemeye yaciwe miliyoni 243$.

 

Julien B.

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya