
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, akaba yafunzwe kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.
Fatakumavuta uzwi mu gutangaza amakuru y’imyidagaduro, arashinjwa gukoresha imvugo zishyamiranya abantu, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha(RIB), Dr. Murangira Thierry yavuze ko Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma yo kugirwa inama kenshi.
Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”
Dr. Murangira avuga ko Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kubona murandasi, ariko hakirindwa kuyikoresha ibyaha.
Dr Murangira avuga ko kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitamuha ubudahangarwa bwo kuba yakurikiranwa mu gihe arukoresheje nabi.
Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.”
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko Fatakumavuta acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.