Fatakumavuta yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, akaba yafunzwe kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Fatakumavuta uzwi mu gutangaza amakuru y’imyidagaduro, arashinjwa gukoresha imvugo zishyamiranya abantu, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha(RIB), Dr. Murangira Thierry yavuze ko Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma yo kugirwa inama kenshi.

Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”

Dr. Murangira avuga ko Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kubona murandasi, ariko hakirindwa kuyikoresha ibyaha.

Dr Murangira avuga ko kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitamuha ubudahangarwa bwo kuba yakurikiranwa mu gihe arukoresheje nabi.

Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.”

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko Fatakumavuta acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza