Muri Kenya, urukiko rwahagaritse ishyirwaho rya visi prezida mushya

Prezida Ruto yifuza ko Profeseri Kithure Kindiki amubera Vise Prezida mushya 

Urukiko rw’ikirenga rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Kenya rwategetse ko igenwa rya Profeseri Kithure Kindiki ku mwanya wa visi prezida riba rihagaze kugeza ku itariki ya 24 z’uku kwezi.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rufashe iyo ngingo inyuma y’amasaha make inteko ishingamategeko y’icyo gihugu yemeje ko Kindiki yaba visi prezida wa Republika ya Kenya.

Urwo rukiko ruvuga ko hari komisiyo y’abacamanaza barimo kugenzura ibyaha Rigathi Gachagua, waraye wegujwe na Sena mu mwanya wa visi prezida ashinjwa

Abasenateri ba Kenya ejo ku wa kane nijoro, bavuze ko basanze mu byaha 11 Rigathi Gachagua ashinjwa, bitanu ari byo bimuhama. Muri ibyo bitanu, harimwo gutesha agaciro ku rwego rwo hejuru itegeko nshinga, ruswa, gusuzugura inzego za reta, kubiba amacakubiri no kubangamira prezida wa Kenya.

Rigathi Gachagua yigeze kuba somambike wa Prezida William Ruto, arahakana ibyo ashinjwa byose. Mu gitondo cy’uno wa gatanu, yari yinginze urukiko rw’ikirenga rwa Kenya arusaba kuburizamwo ingingo imweguza, no kutemera ko Prezida Ruto agena uwamusimbura.

Profeseri Kithure Kindiki, Prezida Ruto yifuza ko amubera visi prezida, yarasanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Mu 2022 Ruto akiyamamariza kuba prezida, yabonywe nk’umwe mu bashobora kuzamubera ikegera. Kinkindi na Ruto ni inshuti magara.

Rigathi Gachagua na Ruto nabo bigeze kuba inshuti , imbere y’uko bashwana. Mu 2022, yamufashije kugera ku butegetsi biciye mu kumuhesha amajwi avuye mu benegihugu bo mu karere akomokamwo kitwa Mount Kenya.

Ni akarere karimwo abantu benshi bo mu bwoko bw’aba gikuyu. Gachagua yari amaze igihe atabaza avuga y’uko ko akumirwa n’ubutegetsi arimwo.

Rigathi Gachagua yegujwe na Sena ya Kenya imaze kumuhamya ibyaha bitanu

Ibyaha byose yahamijwe na Sena arabihakana. Yabishinjwe ejo ku wakane atari ho ari. Mu gihe yari yatumiwe n’abasenateri ngo yiregure, umuburanira yavuze ko atashoboye kuhaba kubera uburwayi bwatumye ajya mu bibitaro.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Kenya visi prezida w’igihugu avuye mu nshingano ze birinze guca mu nzira yo kweguzwa!

Julien B 

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya