
Prezida Ruto yifuza ko Profeseri Kithure Kindiki amubera Vise Prezida mushya
Urukiko rw’ikirenga rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Kenya rwategetse ko igenwa rya Profeseri Kithure Kindiki ku mwanya wa visi prezida riba rihagaze kugeza ku itariki ya 24 z’uku kwezi.
Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rufashe iyo ngingo inyuma y’amasaha make inteko ishingamategeko y’icyo gihugu yemeje ko Kindiki yaba visi prezida wa Republika ya Kenya.
Urwo rukiko ruvuga ko hari komisiyo y’abacamanaza barimo kugenzura ibyaha Rigathi Gachagua, waraye wegujwe na Sena mu mwanya wa visi prezida ashinjwa
Abasenateri ba Kenya ejo ku wa kane nijoro, bavuze ko basanze mu byaha 11 Rigathi Gachagua ashinjwa, bitanu ari byo bimuhama. Muri ibyo bitanu, harimwo gutesha agaciro ku rwego rwo hejuru itegeko nshinga, ruswa, gusuzugura inzego za reta, kubiba amacakubiri no kubangamira prezida wa Kenya.
Rigathi Gachagua yigeze kuba somambike wa Prezida William Ruto, arahakana ibyo ashinjwa byose. Mu gitondo cy’uno wa gatanu, yari yinginze urukiko rw’ikirenga rwa Kenya arusaba kuburizamwo ingingo imweguza, no kutemera ko Prezida Ruto agena uwamusimbura.
Profeseri Kithure Kindiki, Prezida Ruto yifuza ko amubera visi prezida, yarasanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Mu 2022 Ruto akiyamamariza kuba prezida, yabonywe nk’umwe mu bashobora kuzamubera ikegera. Kinkindi na Ruto ni inshuti magara.
Rigathi Gachagua na Ruto nabo bigeze kuba inshuti , imbere y’uko bashwana. Mu 2022, yamufashije kugera ku butegetsi biciye mu kumuhesha amajwi avuye mu benegihugu bo mu karere akomokamwo kitwa Mount Kenya.
Ni akarere karimwo abantu benshi bo mu bwoko bw’aba gikuyu. Gachagua yari amaze igihe atabaza avuga y’uko ko akumirwa n’ubutegetsi arimwo.
Rigathi Gachagua yegujwe na Sena ya Kenya imaze kumuhamya ibyaha bitanu
Ibyaha byose yahamijwe na Sena arabihakana. Yabishinjwe ejo ku wakane atari ho ari. Mu gihe yari yatumiwe n’abasenateri ngo yiregure, umuburanira yavuze ko atashoboye kuhaba kubera uburwayi bwatumye ajya mu bibitaro.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Kenya visi prezida w’igihugu avuye mu nshingano ze birinze guca mu nzira yo kweguzwa!
Julien B