Zelensky: ‘Uburusiya Bugiye Kohereza ku Rugamba Abasirikare 10000 ba Koreya ya Ruguru’

Zelensky mu nama y’bakuru b’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi i Bruxelles 

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeza ko Uburusiya bwitegura kohereza ku rugamba abasirikare 10.000 ba Koreya ya Ruguru.

Yabibwiye abanyamakuru ejo i Buruseli mu Bubiligi aho abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bamwakiriye mu nama yabo.

Yasobanuye ko bamwe ndetse barangije kugera ku butaka bwa Ukraine. Kuri we, ni intambwe ya mbere y’Uburusiya yo guteza intambara y’isi yose.

Zelensky yari asanzwe avuga ko Koreya ya Ruguru irimo itiza abasirikare bayo Uburusiya kugirango bujye kubarwanisha muri Ukraine, ariko ni ubwa mbere atanze imibare yabo.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko nabyo bisanzwe bibizi, ariko bikavuga ko ari imibare yo kwitondera.

Kuri ibyo, Koreya ya Ruguru yoherereje Uburusiya abasirikare bari hagati y’2.000 n’12.000. Ariko ngo bashobora kuba banarengaho.

Uretse Koreya ya Ruguru, Zelensky yongeye na none kurega na Irani iha Uburusiya intwaro zirimo za “drones” na misile. (Reuters, AFP, VOA)

Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye