Amerika yatanze miliyoni 11$ zo gufasha u Rwanda kurwanya Marburg’ – Karine Jean-Pierre umuvugizi wa Biden

Karine Jean-Pierre umuvugizi wa Biden 

Amakuru ALARMNEWS ikesha BBC avuga y’uko “Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka”.

Virus ya Marburg uyirebeye muri microscope 

Virusi ya Marburg yatangajwe ko yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9), kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abayanduye ari 56, abo yishe ari 12, abayikize ari 8, mu gihe hamaze gupimwa abantu barenga 2,000.

Benshi mu bibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ni abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, kandi abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Karine Jean-Pierre yavuze ko “nk’uko twese twabibonye mu myaka ya vuba” – yakomozaga ku bihe by’icyorezo cya Covid-19 – “ibibazo byihutirwa by’indwara ni ibintu biba bireba isi tugomba gukemura dufatanyije”.

Yongeraho ati: “Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije”.

Avuga kandi ko “nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.

Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Gukingira Marburg byaratangiye mu Rwanda 

U Rwanda kandi ruvuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ “mu gufasha abarwayi” b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg iriho ubu ntabwo iravugwa hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda ruvuga ko rurimo gukora iperereza mu kumenya aho yaturutse.

Karine Jean-Pierre avuga ko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya Amerika “kibona ko ibyago ko iyi virusi igera muri Amerika biri hasi”, gusa ko Amerika yafashe ingamba zo kwirinda.

Muri izo ngamba yavuzemo; kugenzura “itsinda rito, ritoranywa” ry’abagenzi bagera muri Amerika bavuye mu Rwanda bagapimwa ibimenyetso.

Leta ya Washington kandi ku wa mbere yazamuye kuburira abaturage bayo ku kujya mu Rwanda ikugeza ku gipimo cya gatatu (3) ivuga ko Abanyamerika “bakwiye kwitondera kujya mu Rwanda” kubera “icyorezo cya virusi ya Marburg”. Igipimo cya kane(4) ni cyo cyo hejuru cyane aho leta ya Amerika ibuza rwose abaturage bayo kujya mu gihugu runaka.

By Julien B.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi