
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko n’ubwo imaze kubona abantu bagera hafi kuri 300 bahuye n’abarwayi n’icyorezo Marburg kimaze iminsi mike kigaragaye mu Rwanda, ngamba zihariye nka guma mu rugo zizafatwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagiranye Ikiganiro n’Itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, avuga ko imibare y’abarwaye ikiri 20 ndetse n’abapfuye 6 kugeza ubu.
Yagize ati “Dufite abahuye n’abarwayi benshi, hafi 300 bashobora kwiyongera, mushobora kuba mwarahuye mukaramukanya cyangwa mubana mu nzu, ntabwo turarangiza kumenya aho ubwo burwayi bwaturutse, icyihutirwa ni ukumenya aho ubwo burwayi bugeze tukabuhagarika.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abahuye n’abarwayi barimo gukurikiranwa, bagapimwa inshuro zirenze imwe, hakaba n’abo bavana aho bari bakabajyana ahandi ku mpamvu zo gushaka ibimenyetso vuba.
MINISANTE ivuga ko Marburg itangira kwigaragaza mu gihe kibarirwa hagati y’iminsi 2-21 nyuma y’uko umuntu akoze ku matembabuzi y’uyirwaye.
Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25%-90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, aho ahabwa imiti ivura ibimenyetso gusa, kuko ngo nta muti wihariye iyi virusi igira.
Marburg yandura iyo umuntu akoze ku matembabuzi y’uyirwaye, ntabwo yandurira mu mwuka. Uwafashwe na yo atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, abira ibyuya byinshi, acibwamo kandi aruka.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iki gihe atari icyo gufata ingamba zidasanzwe, akaba asaba abantu kudakuka umutima kandi bagakomeza imirimo nk’uko bisanzwe.
Dr Nsanzimana avuga ko buri mugoroba bazajya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu itaramenyekana aho yaturutse n’umuntu wa mbere mu Rwanda wayirwaye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ryizeza u Rwanda ibikoresho byo guhagarika Marburg vuba bishoboka birimo ibyo gupima iyo ndwara.