Marburg: Gusezera ku witabye Imana mu rugo no mu rusengero byabujijwe

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza abuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti, mu rwego rwo kwirinda indwara ya Marburg.

Itangazo MINISANTE yasohoye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, rivuga ko iyo mihango izajya ibera ku bitaro ahabugenewe, kandi izitabirwa n’abantu bagenwe.

MINISANTE ivuga ko igihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo
kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo ku bagize umuryango n’ababatabara, kandi ko gushyingura uwazize Marburg byitabirwa n‘abantu batarenze 50.

Itangazo rya MINISANTE rivuga ko mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mavuriro, muri iyi minsi, gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bisubitswe mu gihe cy’iminsi 14, umurwayi akaba yemerewe kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.

Amavuriro yose kandi asabwa kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abaje bagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, hakoreshwa uburyo bwo kwirinda bwagenwe bwitwa “IPC”.

MINISANTE isaba Abaturarwanda bose gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kandi bakirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

Kugeza ubu ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg harimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

 

 

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye