Marburg: Gusezera ku witabye Imana mu rugo no mu rusengero byabujijwe

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza abuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti, mu rwego rwo kwirinda indwara ya Marburg.

Itangazo MINISANTE yasohoye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, rivuga ko iyo mihango izajya ibera ku bitaro ahabugenewe, kandi izitabirwa n’abantu bagenwe.

MINISANTE ivuga ko igihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo
kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo ku bagize umuryango n’ababatabara, kandi ko gushyingura uwazize Marburg byitabirwa n‘abantu batarenze 50.

Itangazo rya MINISANTE rivuga ko mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mavuriro, muri iyi minsi, gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bisubitswe mu gihe cy’iminsi 14, umurwayi akaba yemerewe kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.

Amavuriro yose kandi asabwa kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abaje bagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, hakoreshwa uburyo bwo kwirinda bwagenwe bwitwa “IPC”.

MINISANTE isaba Abaturarwanda bose gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kandi bakirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

Kugeza ubu ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg harimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza