Tedros wa OMS yemereye u Rwanda ubufasha bwo guhangana na Marburg

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi(WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus arizeza u Rwanda ko uwo muryango ugiye kongera ubufasha utanga kugira ngo rubashe guhangana n’icyorezo cya Marburg.

U Rwanda ruri mu bihugu 115 byo hirya no hino ku Isi bihabwa inkunga ya WHO yo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze kuri bose (Universal Health Coverage/UHC Partnership) kandi bwegereye abaturage, ikaba yarafashije u Rwanda kwegereza abaturage ibigo nderabuzima n’ibigo by’ubuvuzi(Health posts).

Ni gahunda irimo abafatanyabikorwa benshi barimo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), Ubwami bwa Luxembourg, Inkunga ituruka kuri Ireland(Irish Aid), u Buyapani, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Canada, u Budage, Umuryango Commonwealth hamwe na Susan Thompson Buffett Foundation.

Dr Tedros yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko hari abagaragaweho na Marburg. WHO irimo kongera ubufasha kandi izakorana na Leta y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyo virusi hamwe no kurinda abaturage bari mu byago.”

Umuryango WHO uvuga ko indwara ya Marburg ifite ubukana bwo guhitana abarenga 88% mu bayanduye iyo batihutiye kugezwa kwa muganga, ukaba ushima u Rwanda ko rwageze kuri gahunda ya UHC y’uko umurwayi aho yaba aherereye hose mu Gihugu adashobora kurenza iminota 24 ataragezwa aho ashobora kwitabwaho.

 

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza