
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi(WHO), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus arizeza u Rwanda ko uwo muryango ugiye kongera ubufasha utanga kugira ngo rubashe guhangana n’icyorezo cya Marburg.
U Rwanda ruri mu bihugu 115 byo hirya no hino ku Isi bihabwa inkunga ya WHO yo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze kuri bose (Universal Health Coverage/UHC Partnership) kandi bwegereye abaturage, ikaba yarafashije u Rwanda kwegereza abaturage ibigo nderabuzima n’ibigo by’ubuvuzi(Health posts).
Ni gahunda irimo abafatanyabikorwa benshi barimo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), Ubwami bwa Luxembourg, Inkunga ituruka kuri Ireland(Irish Aid), u Buyapani, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Canada, u Budage, Umuryango Commonwealth hamwe na Susan Thompson Buffett Foundation.
Dr Tedros yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko hari abagaragaweho na Marburg. WHO irimo kongera ubufasha kandi izakorana na Leta y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyo virusi hamwe no kurinda abaturage bari mu byago.”
Umuryango WHO uvuga ko indwara ya Marburg ifite ubukana bwo guhitana abarenga 88% mu bayanduye iyo batihutiye kugezwa kwa muganga, ukaba ushima u Rwanda ko rwageze kuri gahunda ya UHC y’uko umurwayi aho yaba aherereye hose mu Gihugu adashobora kurenza iminota 24 ataragezwa aho ashobora kwitabwaho.