Icyorezo cya Marburg: hikanzwe Ebola

Nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga babajije Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iby’icyorezo kivugwa ko cyateye mu bitaro bimwe na bimwe mu Gihugu, byarangiye iyi Minisiteri itangaje ko ari virusi ya Marburg.

Abantu babibonye bavuga ko iyi ndwara yaje ifite ibimenyetso nk’ibya ebola (byo kuva amaraso), kandi ngo irimo kwibasira abaganga cyane.

Uwitwa Didace Niyifasha yabajije ati “RBC (Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda), aya makuru ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga mwatubwira niba ari ukuri cyangwa ibinyoma, murakoze.”

Ubutumwa Niyifasha yashingiyeho bwavugaga ko mu bitaro bimwe na bimwe hari abaforomo bamaze kwitaba Imana, kandi ko uwo iyo ndwara ifashe aba afite ibyago bingana na 90% byo gupfa mu gihe kitarenze iminsi 3.

Mu bimenyetso biranga iyo ndwara uretse kuva amaraso ngo hari n’impiswi, kuruka no kubabara umutwe, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima imaze kubitangaza, ivuga ko iyo ndwara iterwa na virusi yitwa Marburg, aho umuntu afatwa ahinda umuriro mwinshi.

MINISANTE ivuga ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Ikavuga ko mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

MINISANTE ivuga ko hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iyi ndwara ngo ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.

MINISANTE igira iti “Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114, cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ikomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

Marburg, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS) ribivuga, itangira kwigaragaza ku muntu wayanduye mu gihe cy’iminsi ibarirwa hagati ya 2-21, kandi ikaba ishobora kurembya cyangwa kwica 88% by’abayanduye.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza