Icyorezo cya Marburg: hikanzwe Ebola

Nyuma y’uko abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga babajije Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iby’icyorezo kivugwa ko cyateye mu bitaro bimwe na bimwe mu Gihugu, byarangiye iyi Minisiteri itangaje ko ari virusi ya Marburg.

Abantu babibonye bavuga ko iyi ndwara yaje ifite ibimenyetso nk’ibya ebola (byo kuva amaraso), kandi ngo irimo kwibasira abaganga cyane.

Uwitwa Didace Niyifasha yabajije ati “RBC (Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda), aya makuru ari kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga mwatubwira niba ari ukuri cyangwa ibinyoma, murakoze.”

Ubutumwa Niyifasha yashingiyeho bwavugaga ko mu bitaro bimwe na bimwe hari abaforomo bamaze kwitaba Imana, kandi ko uwo iyo ndwara ifashe aba afite ibyago bingana na 90% byo gupfa mu gihe kitarenze iminsi 3.

Mu bimenyetso biranga iyo ndwara uretse kuva amaraso ngo hari n’impiswi, kuruka no kubabara umutwe, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima imaze kubitangaza, ivuga ko iyo ndwara iterwa na virusi yitwa Marburg, aho umuntu afatwa ahinda umuriro mwinshi.

MINISANTE ivuga ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Ikavuga ko mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

MINISANTE ivuga ko hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iyi ndwara ngo ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.

MINISANTE igira iti “Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114, cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ikomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

Marburg, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS) ribivuga, itangira kwigaragaza ku muntu wayanduye mu gihe cy’iminsi ibarirwa hagati ya 2-21, kandi ikaba ishobora kurembya cyangwa kwica 88% by’abayanduye.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi