Gen Kazura mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’umwaka asimbuwe ku kuyobora RDF

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare bakuru barimo General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba mukuru wa RDF, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko General Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi bane, ari bo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana bashyizwe ku kiruhuko cy’izabukuru.

General Jean Bosco Kazura yabaye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo muri 2019, asimbuye Gen Patrick Nyamvumba, icyo gihe akaba yaranavuye ku ipeti rya Major General agirwa General(asimbutse ipeti rya Lt Gen).

Nyuma y’imyaka ine muri Kamena 2023, Perezida Kagame yongeye gukora impinduka mu gisirikare cy’u Rwanda, ubwo General Jean Bosco Kazura yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Gen Mubarakh Muganga.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame kandi yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abandi basirikare 170 b’ipeti rya ofisiye muri RDF hamwe n’abandi ba ‘sous-officiels’ 992.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza