
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare bakuru barimo General Jean Bosco Kazura wabaye Umugaba mukuru wa RDF, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko General Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi bane, ari bo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana bashyizwe ku kiruhuko cy’izabukuru.
General Jean Bosco Kazura yabaye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo muri 2019, asimbuye Gen Patrick Nyamvumba, icyo gihe akaba yaranavuye ku ipeti rya Major General agirwa General(asimbutse ipeti rya Lt Gen).
Nyuma y’imyaka ine muri Kamena 2023, Perezida Kagame yongeye gukora impinduka mu gisirikare cy’u Rwanda, ubwo General Jean Bosco Kazura yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Gen Mubarakh Muganga.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame kandi yemereye ikiruhuko cy’izabukuru abandi basirikare 170 b’ipeti rya ofisiye muri RDF hamwe n’abandi ba ‘sous-officiels’ 992.