Abarwanyi b’Uburusiya bagiye kuva muri Burkina Faso bage muri Ukraine

Abarwanyi bitwara gisirikare b’Abarusiya bitezwe kuva muri Burkina Faso, mu gihe ibitero by’intagondwa birimo kwiyongera

Nk’uko BBC ibitangaza, Uburusiya bugiye gukura muri Burkina Faso abarwanyi 100 bo ku rwego rwo hejuru bo mu mutwe wabwo witwara gisirikare, kugira ngo bajye gufasha mu ntambara muri Ukraine.

Ni bamwe mu basirikare bagera hafi kuri 300 bo muri ‘Bear Brigade’ – kompanyi ya gisirikare yo mu Burusiya itari iya leta – bageze muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba muri Gicurasi (5) uyu mwaka, gufasha agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi.

Kuri shene yaryo yo ku rubuga rwa Telegram, iryo tsinda ryavuze ko abasirikare baryo bazasubira iwabo gufasha mu kurinda Uburusiya ku gitero Ukraine iherutse kugaba mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.

Asubiza ku butumwa bwo kuri Telegram bw’ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, Viktor Yermolaev, komanda wa ‘Bear Brigade’, yanditse ati:

“Iyo umwanzi ageze ku butaka bwacu bw’Uburusiya, abasirikare bose b’Uburusiya bibagirwa ibibazo by’imbere hagati yabo bakunga ubumwe mu kurwanya umwanzi bahuriyeho.”

Hari ubwoba ko kuva muri Burkina Faso kwabo gushobora kongerera imbaraga intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu zo mu Burkina Faso, ziherutse kwica abantu bagera kuri 300 muri kimwe mu bitero binini cyane kibayeho mu myaka ishize.

Kuva mu mwaka wa 2015, Burkina Faso yibasiwe n’ibitero by’intagondwa mu buryo buhoraho. Abantu barenga miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo bahungira mu bindi bice by’imbere mu gihugu. Imiryango imwe itanga imfashanyo ivuga ko ibibera muri Burkina Faso ari amakuba yo kuva mu byabo “ya mbere yirengagijwe cyane ku isi”

.Agatsiko ka gisirikare gategekwa na Perezida w’inzibacyuho Kapiteni Ibrahim Traoré, wageze ku butegetsi muri Nzeri (9) mu 2022 ahiritse ubwari buriho, kasezeranyije guhagarika ibitero by’intagondwa ariko gakomeje kunanirwa, na nyuma yo gushaka ubufasha bushya mu by’umutekano buvuye mu Burusiya.

Mu gihe hafi kimwe cya kabiri cy’igihugu kitagenzurwa n’ubutegetsi buriho, imitwe y’intagondwa irimo kurushaho kwibasira abasirikare n’abasivile.

Abarokotse bavuga ko abantu bagera kuri 300 biciwe mu gitero cyo ku wa gatandatu ushize, cyabereye mu mujyi wa Barsalogho, uri rwagati mu gihugu ahagana mu majyaruguru. Icyo gitero cyigambwe n’umutwe witwaje intwaro wa JNIM (Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin) ufitanye isano na al-Qaeda.

Amakuru avuga ko abishwe ari abasivile n’abasirikare, bari barimo bafasha mu gucukura imyobo yo kwihishamo y’abasirikare, mu kurinda uwo mujyi ibitero by’intagondwa.

Abategetsi ntibavuze umubare w’abantu biciwe muri icyo gitero ariko Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo yavuze ko icyo gitero ari “icya kinyamaswa”.

Umutwe wa ‘Bear Brigade’ uvugwa ko ucunga umutekano w’abategetsi bo hejuru ba Burkina Faso, barimo na Kapiteni Traoré. Ubutegetsi bwe bwigeze kuba ku nkeke (mu byago) mbere.

Bageze mu gihugu mu kwezi kwanumvikanyemo amasasu mu murwa mukuru Ouagadougou hafi y’ingoro ya perezida, bituma guhwihwisa kwiyongera ko abatavuga rumwe na Kapiteni Traoré bari barimo kwiyongera. Mu mwaka ushize yavuze ko yaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe.

Ntibisobanutse ukuntu agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Burkina Faso gateganya kuziba icyuho cy’ubufasha bwa gisirikare gitewe na bamwe mu bagize Bear Brigade bagiye kuhava.

By Julien B.

 

  • Related Posts

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Inyungu y’ikigo cy’itumanaho, MTN Rwandacell Plc, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 yageze kuri miliyari 6.3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro. Ibi ngo bigaragaje intambwe nini mu…

    Read more

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)