Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ingabo bazamuye mu ntera abasirikare barenga 5,000

Ku wa 31 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF), yazamuye mu ntera abasirikare b’abofisiye 654, mu gihe

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na we yazamuye mu ntera abasirikare bato 4,398.

Mu basirikare bari ku rwego rwa ofisiye bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika harimo babiri bahawe ipeti rya Brigadier General(Brig Gen), bavuge ku rya Colonel(Col), ari bo Justus Majyambere na Louis Kanobayire.

Hari n’abasirikare bakuru 14 bahawe ipeti rya Col bavuye ku rya Lieutenant Colonel(Lt Col), ari bo Francis Nyagatare, Jessica Mukamurenzi, Mulinzi Mucyo, Alexis Kayisire, Emmanuel Rutebuka, Jacques Nzitonda, Ephraim Ngoga,    Emmanuel Rukundo, Silver Munyaneza Akarimugicu, Tanzi Mutabaruka, Prosper Rutabayiru, Hubert Nyakana, Joseph Kabanda na Danny Gatsinzi.

Hari n’abofisiye 30 bakuwe ku ipeti rya Major(Maj) bahabwa irya Lieutenant Colonel(Lt Col), hakaba n’abandi 280 bahawe ipeti rya Major bavuye kuri Captain.

Abandi 40 bahawe irya Captain bavuye ku rya Lieutenant, mu gihe abandi 270 bavuye ku ipeti rya Second Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

Hari abaganga icyenda b’abasirikare bazamuwe mu ntera, hamwe n’abandi icyenda bakora mu rwego rw’ubuvuzi bahawe ipeti rya Second Lieutenant(Sous-Lieutenant).

Mu basirikare bato bazamuwe mu ntera na Minisitiri w’Ingabo, harimo umwe wari Warrant Officer II wazamuwe mu ntera agirwa Warrant Officer I, mu gihe batanu bavuye ku ipeti rya Sergeant Major(Sgt Maj) bagahabwa Warrant Officer II.

Abandi 75 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, mu gihe 139 bo bavuye mu ipeti rya Sergeant bagahabwa irya Staff Sergeant.

Hari 119 bari bafite ipeti rya Corporal bahawe irya Sergeant, mu gihe abandi 4,059 bari ku ipeti rya Private bahawe irya Corporal, nk’uko tubikesha itangazo ryavuye mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF).

 

 

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye