Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International-Rwanda), uratabariza Abaturarwanda barenga 71% bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 100 ku kwezi, ariko bagasabwa ruswa ihanitse itari munsi y’ibihumbi 269Frw.
Ibi bikubiye mu gipimo cya ruswa mu Rwanda cyiswe ‘Rwanda Bribery Index (RBI)’ 2025, cyatangajwe na Transparency kuri uyu wa Gatatu, aho Umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi, asaba inzego gufata ingamba zidasanzwe.
Agira ati “Abasaba ruswa barabizi ko ari icyaha gihanwa bikomeye, ni yo mpamvu iyo ayisabye asaba amafaranga atubutse, impuzandengo y’ayo buri muntu asaba ni ibihumbi 269Frw nibura, n’ubwo abenshi mu Rwanda bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 100Frw. Urumva ko bigoye kugira ngo bashobore kwigondera igiciro cya ruswa irimo gusabwa.”
Ibyo Urwego rw’Umuvunyi rwishimira n’ibyo runenga

Amakuru ari muri Rwanda Bribery Index yishimirwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda (rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane), ni uko abaturage bavuga ko itangwa rya ruswa ryagabanutseho 4%.
Iyi nyigo ivuga ko muri 2023 ruswa yatangwaga kuri serivisi za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda yari kuri 18%, ubu ikaba igeze kuri 14% imanuka, ndetse ngo abaturage bangana na 98% bemera ko bashobora kubona serivisi mu nzego zitandukanye nta ruswa batanze.
Ruswa iravugwa cyane mu nzego z’abikorera, iz’ubutabera hamwe n’iz’ibanze, mu gihe izitangirwamo serivisi ikenerwa cyane nka Polisi, REG, RURA na WASAC, ruswa ngo irimo kugenda igabanuka bitewe n’abantu batanga amakuru mu ibanga.
Transparency International ikavuga ko muri serivisi ziganjemo ruswa mu Rwanda, iziza ku mwanya wa mbere ari izijyanye n’ubutaka ku kigero cya 21% cyane cyane muri za ‘One Stop Centers’ z’uturere aho ikigero kizamuka kikagera kuri 30%.
Umuvunyi Mukuru aranenga by’umwihariko imitangire y’imyenda (amadeni) mu mabanki, aho umuntu ajya gusaba inguzanyo bakamwaka ruswa kandi ari amafaranga azishyura hiyongereyeho inyungu.
Nirere Madeleine agira ati “Komite zo kurwanya ruswa mu mabanki n’ahandi zigomba gukora, izo komite ziri mu nzego za Leta no mu bikorera, hakarebwa itangwa ry’amasoko no muri cyamunara kuko hari abo byahaye umusaruro utemewe, ugasanga umuntu yaguze inzu n’undi ufitanye isano n’umukozi wa banki cyangwa se uwo yarangiye.”
Akomeza agira ati “Usanga umuntu afite inzu cyangwa indi mitungo myinshi yaguze muri cyamunara, ariko amakuru aba yayahawe n’umukozi wa banki. Ni ikibazo gikomeye tuganiraho n’inzego z’abikorera” kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi, yibutsa ko icyaha cya ruswa kidasaza, aho uwaba afite umutungo kabone n’ubwo haba hashize igihe kinini, Leta ngo ishobora kuwufatira ndetse nyirawo agahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugera kuri 7.
Umuryango Transparency International Rwanda wasubije amaso inyuma kuri RBI yo muri 2022 kuri ruswa, uyigereranya n’iyi yo muri 2025, usanga ruswa mu Rwanda yaragabanutse ku kigero uvuga ko gishimishije cyane cya 15%, kuko ibipimo byavuye kuri 29% ubu bikaba bigeze kuri 14%.








