Perezida Kagame na Tshisekedi basinyiye guhana amahoro imbere ya Trump

Imbere ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abakuru b’ibihugu bya Congo n’u Rwanda bamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhana amahoro hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda ruvuga ko umutwe wa FDLR, ushinjwa kuba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, uba muri Congo kandi ukaba ufashwa na Leta y’icyo gihugu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe Congo na yo ivuga ko umutwe wa AFC/M23 uyirwanya ubifashijwemo n’u Rwanda.

Perezida Trump avuga ko uyu munsi ari uw’amateka ku Rwanda na Congo nyuma y’imyaka 30 y’intambara ngo zahitanye miliyoni 10 z’abaturage.

Trump akaba yasabye ko abarwanyi bose batari aba Leta bagomba kwamburwa intwaro bagashyirwa mu buzima busanzwe, amabuye y’agaciro ya Congo  agatangira gucuruzwa hirya no hino ku isi kandi agateza imbere ibihugu byose byo mu karere.

Aya masezerano yashyizweho umukono imbere y’abandi bakuru b’ibihugu bya Angola, u Burundi, Kenya, Visi Perezida wa Uganda, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga barimo uwa Qatar(na yo yagize uruhare mu buhuza).

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye isinywa ry’aya masezerano, avuga ko hari benshi bagerageje kurangiza intambara zimaze imyaka 30 ariko bikanga, agashimira Perezida Trump kuba abigezeho bitewe n’uko nta ruhande yafashe(yahagaze hagati).

Ati “Mu gihe aya masezerano yakwanga gushyirwa mu bikorwa ntabwo byakwitirirwa Perezida Trump ahubwo byajya kuri twe, Abanyafurika.”

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ashima ko gufasha imitwe irwanya ibihugu bigize aka Karere k’ibiyaga bigari bishyizweho iherezo hakaba hatangiye igihe gishya cy’umubano mwiza n’ubufatanye.

Abakuru b’ibihugu bya Angola, Kenya n’u Burundi na bo bafashe ijambo bavuga ko hari icyizere cy’uko intambara zimaze imyaka 30 zishyizweho iherezo, amahoro akaba agiye kuganza mu Karere ndetse akazakurikirwa n’iterambere.

Perezida wa Angola akaba yagize umwihariko ashyiraho w’uko amahoro agiye kubaho muri Congo, azafasha iterambere ririmo iryo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga rushobora gucanira Afurika yose.

Mu gushyira umukono ku masezerano, Perezida Trump yari yicaye ku ruhande, Perezida Kagame hagati, Perezida Tshisekedi ku rundi ruhande, barangije bifotoje Perezida Trump abari hagati.

Umunyamakuru yabajije Trump igihe cyo gushyira mu bikorwa aya masezerano, avuga ko ari igitangaza gikomeye kizakoreka vuba bishoboka mu mezi cyangwa imyaka mike iri imbere.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge