Umuririmbyi w’indirimbo zitwa izo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ko yicujije impamvu yashakanye n’umugabo w’Umunya Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Vestine yanditse mu cyongereza, avuga ko abayeho mu buzima bubi butamukwiriye, kandi ko amahitamo yagize ari mabi, mu kuba yarashakanye n’umugabo umwicira ubuzima.
Yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho ntabwo ari bwo nahisemo, ndi mu bihe bibi kandi si byo byari binkwiriye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi nagira. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigireho, nkaba rero narize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Yakomeje agira ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kintu kimwerekeyeho. Nta muntu uzongera gupfa kunkoresha.”
Imbuga nkoranyambaga za Vestine Ishimwe ntabwo zikigaragaza amafoto y’ibihe by’ubukwe bagiranye n’umugabo we, bivuze ko ashobora kuba yarayasibye.
Vestine na Ouédraogo bakoze ubukwe tariki 05 Nyakanga 2025, nyuma y’uko banabanje gusezerana imbere y’amategeko.







