Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kizaba cyakemuye akajagari mu myaka itandatu

Uduce dutandukanye tw’i Kigali dutuweho mu bucucike, dufite imyaka irindwi kuva muri 2024-2031 kugira ngo tube twashyizwemo imiturire igezweho, igizwe n’inzu zigeretse inshuri imwe, nk’uko Igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kibigaragaza.

Abatuye muri ibyo bice baganiriye na KIGALIINFO bavuga ko batazi uko bizagenda kuko Leta yababujije kongera kubaka mu bibanza byabo.

Ibi babibuzwa na Politiki y’imiturire mu mijyi y’u Rwanda itemerera abatuye mu kajagari kongera kwiyubakira, ahubwo ko abashoramari ari bo bazajya bubakira Leta inzu, hanyuma izigurishe cyangwa izikodeshe ku bantu bose bazifuza, ariko hakagira imiryango igenerwa abatanze ubutaka bwabo.

Uwitwa Nyiraneza na mugenzi we barimo gucururiza mu isoko ryo ku Gisozi, bavuga ko imyaka itandatu basigaranye kugira ngo babe bavuye mu nzu batuyemo hagamijwe kubaka izigezweho, yatangiye kubatera impungenge z’aho bazerekeza.

Nyiraneza akaba agira ati “Ntabyo twari tuzi ko mu myaka itandatu tuzaba twavuye hano, ariko se, nta kuntu bazaza bakagura aho dutuye tukigendera, tukajya kugura ahandi hatari mu mujyi! Icyifuzo cyacu ni uko batugurira tukajya gutura ahandi.”

Umusaza witwa Sylvestre Gakwaya na we utuye ku Gisozi, avuga ko yiteguye kubaka inzu igezweho mu kibanza cye mu gihe Leta yaba ibimwemereye, ariko abaturanyi be badafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakaba bemera gutanga ubutaka bukubakwaho inzu zikomeye, hanyuma bakazahabwamo imiryango nk’ingurane y’ubutaka bwabo.

Uwitwa Uwamahoro Claudine we yifuza kuzahabwa inzu ingana nk’iyo asanganywe, uwayimwubakiye akaba yafata iyo hejuru cyangwa iyo hasi, ariko we (Uwamahoro) ntagire ubuso na buto ahomba.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, aherutse gusobanurira Inteko ishinga Amategeko Politiki y’Imiturire mu mijyi, avuga ko Leta irimo gushaka abafatanyabikorwa bazashora imari mu kubakira abaturage inzu ziciriritse.

Dr Gasore agira ati “Imbaraga ubu turimo kuzishyira mu kuvugurura imiturire(rehousing) aho kubishyura bakajya gushaka ahandi, ahubwo bahita bubakirwa neza aho bari batuye ariko batimutse ngo bave aho bari bamenyereye, kuko hari gihe umwimura ugasanga kongera kumenyera aho yimukiye bimugora.”

Uyu Minisitiri w’Ibikorwa remezo avuga ko Leta izajya iha ubutaka abashoramari bubaka inzu, zamara kubakwa abatanze ubutaka bagahabwamo imiryango, izisigaye ‘zikagurishwa kuri make’ kugira ngo igiciro cy’ubukode kigabanuke.”

Dr Jimmy Gasore, asobanura ibyiciro by’inzu ziciriritse zizubakirwa abaturage, ko zizajya zigurwa guhera kuri miliyoni 25 kugera kuri 40 hashingiwe ku mubare w’ibyumba biyigize, ariko ko abatazashobora kugura cyangwa gukodesha muri izo nzu bwite, hari n’iza rusange abantu badafite amikoro ahagije ‘bazajya bashyiramo ibitanda bakaryama’.

Kugeza ubu abatuye mu mijyi y’u Rwanda bararenga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 nk’uko ibarura rusange ryakozwe muri 2022 ribivuga, muri bo Umujyi wa Kigali ukaba wihariye miliyoni 1 n’ibihumbi birenga 700. 87% by’abaturage bawo bari mu mujyi, mu gihe 13% ari bo batuye mu cyaro cyawo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hafi 60% by’abaturage bawo batuye mu kajagari, ukaba uteganya ko bitarenze umwaka wa 2035 iyo miturire mibi izaba igeze kuri 20% igabanuka.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye