Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa n’umusonga-ubuhamya bw’abamotari.

Abaganiriye na kigaliinfo.com bari muri Niboye bavuga ko iyo bahafatiwe n’umusonga, bamwe bihutira gusubira mu bice bigizwe n’ibihuru, n’iyo haba ari kure cyane, bajyanywe no kwihagarika gusa.

“Nk’ubu nshatse ubwiherero ndi hano, bitewe n’uko mbona ari ibipangu gusa, mpita nihutira kujya iriya hakurya mu Rubirizi kuko ari ho hari ibisambu umuntu yakwikingamo”, nk’uko umumotari yisobanuraga, ati “dukeneye ubwiherero cyane cyane muri ibi bice bigizwe n’ibipangu by’abantu.”

Mu mahuriro y’imihanda y’ahitwa kuri Cuminakabiri, uba wageze kuri pariki ya Nyandungu, hakaba hashamikiye imihanda irimo ugana i Kabuga, undi werekeza i Masoro, undi ukomereza i Remera, undi ukaba uzamukira kuri Kigali Parent ujya i Kimironko, ndetse hakaba n’uterera haruguru ugana i Kanombe.

Kuri iyo mihanda hagiye hashamikiyeho utuyira twinjira mu gishanga cya Nyandungu cyagizwe pariki, uwagerageza gukurikira utwo tuyira ahingukira ahantu hatari heza, kuko aba abona umwanda w’abantu imbere ye, ni ho bagize ubwiherero.

Umugabo wari wicaye ku gasima hafi aho ati “Tegereza gato urabona abururuka imodoka bavuye Iburasirazuba, nta handi bahitira ni hariya mu gishanga, kuko nta bundi bwiherero babona hafi.”

Akandi kayira kajya muri Pariki

Ahahoze gare ya Kacyiru na ho hari icyapa n’utuzu abagenzi bugamamo izuba n’imvura, ariko ngo bajya bashaka aho biherera hafi bakahabura, aho uwakubwe cyane bimusaba kumanuka mu ngo z’abaturage hepfo y’umuhanda, cyangwa kuzamuka kuri za Minisiteri.

Umwe mu babyeyi bari bicaye ku gatebe bategereje imodoka yagize ati “Jyewe urabona ko nitwaje icyo kunywa ariko natinye kugifata bitewe n’uko nahita nshaka aho nihagarika nkahabura, ndetse n’ubu nabishatse ariko ndihangana ngere iyo njya, nta kundi nabigenza.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Caludine Ntirenganya, asaba abagenzi kutiherera aho babonye hose kuko atari umuco mwiza, akabizeza ko hari aho bazahabwa ubwiherero n’ubwo atari henshi, ahubwo ko abantu bose bafite inyubako zihuriramo abantu benshi nka sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peterori, basabwa kugira ubwiherero.

Ntirenganya ati “Kuba ahantu hatari ubwiherero ntabwo bitanga impamvu yo kwihagarika ahatabugenewe kuko hari abandi benshi batajya bakora ibyo. Ariko tukanatekereza ngo ‘niba hariya ku Kacyiru hepfo y’umuhanda hari abantu birirwa bahacururiza, byanze bikunze abo bantu bafite ubwiherero, haruguru gato na ho hari za Minisiteri, na zo zifite ubwiherero kandi ni inzu ziganwa n’abantu nta wakubuza kujya kwiherera.”

Kuri 12 bavuga ko hakenewe ubwiherero

Ntirenganya avuga ko ahazashyirwa ubwiherero hazagenda hateganywa buhoro buhoro bitewe n’igihe amikoro abonekeye nk’uko “Umujyi wa Kigali uhora ubikora buri mwaka, ariko n’iyo bwakubakwa, kubukorera isuku na byo ni ikindi kibazo gikomeye”.

Ati “Isuku yo tuzakomeza kuyigenzura kandi aho bagirira umwanda ukabije tuzashaka uburyo butuma badakomeza kuwugira, icyo dushyiramo ingufu ni ugukomeza gushishikariza abantu bose bafite za sitasiyo (z’ibikomoka kuri peterori) n’izindi nzu zigendwa mu buryo bwa rusange, ko bagomba kuba bafite ubwiherero.”

Mu basabwa kugira ubwiherero rusange hari sitasiyo yitwa SP ikorera hafi ya pariki ya Nyandungu kuri Cuminakabiri, uhageze wese bakaba bamwereka ubwiherero bubakiye abagenzi bose muri rusange, ndetse ngo nta n’ubwo bishyuza awabasabye iyo serivisi.

Sitasiyo ni bamwe mu basabwa kugira ubwiherero

Ingaruka zo kwiherera ku gasozi

Mu rwego rw’ubuzima, kwituma cyangwa kwihagarika ku gasozi ni impamvu ikomeye cyane yo gukwirakwira kw’indwara zo mu mubiri nk’inzoka zo mu nda, tifoyide na korera, nk’uko bisobanurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

WHO ikomeza ivuga ko hari n’abakandagira imyanda cyangwa ikabatarukiraho mu gihe bagiye kwiherera aho abandi basanzwe bajya ku gasozi, ya myanda ikabinjiramo bakahavana indwara nyinshi zishobora no kubica.

Urubuga bmcpublichealth.biomedcentral.com rwo rukomeza ruvuga ko kwiherera ku gasozi bihumanya amazi akoreshwa n’abantu ndetse n’ibindi binyabuzima muri rusange, bigakurura isazi n’utundi dusimba dukwirakwiza indwara mu bantu nk’amacinya na korera, ndetse ko ibisimba, ibimera n’amafunguro y’abantu na byo bihumana kubera uwo mwanda.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere izaba yujuje umubare w’abaganga n’abaforomo isabwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bikazajyana no kongera umubare w’amavuriro y’ibanze ku…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi