Abifuza gukonjesha ibintu barimo kujya kubyigira mu Rubirizi

Ikigo nyafurika giteza imbere ikonjesha n’uruhererekane rwaryo (ACES) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, bagiye kumara icyumweru bamurikira abafatanyabikorwa batandukanye uburyo bwo gukonjesha buzafasha u Rwanda gukumira iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi, inkingo n’intanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACES (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain), Toby Peters, avuga ko ibijyanye no gukonjesha mu Rwanda abantu batabiha agaciro kuko bataramenya akamaro kabyo mu buzima bwa buri munsi.

Peters avuga ko gukonjesha binasaba ubumenyi buhambaye kugira ngo bikorwe neza, binakumire ibyago biterwa n’imyuka ikonjesha, akaba ari yo mpamvu bateguye icyumweru cy’imurikabikorwa kuva tariki 06-10 Ukwakira 2025.

Abayobozi muri ACES

Umuyobozi Mukuru wungirije Ubuhinzi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr Solange Uwamahoro, avuga ko gahunda ya ACES igiye gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira gukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wangirikaga, bigateza igihombo kirenga 13% y’ibyasaruwe.

Ibyumba bikonjesha byigishirizwaho abashobora gukonjesha ibintu byinshi

Dr Uwamahoro agira ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kubungabunga umusaruro twabonye mu buhinzi, cyane cyane imboga n’imbuto bigomba guhora bitohagiye(fresh) buri gihe, ikoranabuganga twabonye aha rije ari igisubizo kirambye kizafasha mu kugabanya iyangirika ry’umusauro, nk’uko bigaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu hamwe n’iy’ivugururabuhinzi yitwa PSTA5.”

Ati “Ndavuga (gukonjesha) imboga n’imbuto ariko si byo byonyine, kuko hari n’ibikomoka ku matungo nk’inyama, amafi n’ibindi bigomba kugera ku muguzi bigifite ubuziranenge.”

Biga gutwara ibintu mu modoka zikonjesha

Uretse gukonjesha umusaruro w’ubuhinzi, u Rwanda ngo rubonye n’uburyo bwo kubika neza inkingo n’intanga, kuko bisaba kuba ahantu hakonje kugira ngo bigumane ubuziranenge.

Ikigo ACES kigaragaza ko gaz zari zisanzwe zikoreshwa muri za frigo no mu byuma byitwa air conditioner bikonjesha mu nzu, zoherezwaga mu kirere zigatera isi gushyuha no kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, aho imvura isigaye igwana ubukana bwinshi cyangwa ikabura mu gihe yari ikenewe.

Izi gaz zitwa CHFCs ngo ziragenda zikangiza akayunguruzo k’izuba kitwa Ozone, bigateza abantu indwara z’ibyorezo nka kanseri y’uruhu, kuko ako kayunguruzo kaba katagishoboye gakumira ubukana bw’imwe mu mirasire ikaze cyane.

Ikigo ACES kirimo gutoza abantu gukoresha izindi gaz nka HCs, Ammonia na CO2 zidatera isi gushyuha no kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba, ariko na zo iyo zidafunzwe neza, uretse gutuma igikoresho kidakora, ngo zishobora guteza inkongi mu nzu irimo frigo, ndetse zigatuma umwuka uhumekwa ubura bikaba byateza ingaruka ikomeye ku bantu bari ahantu hafunganye.

Ibi rero bisaba kujya kuri ACES kubyiga nk’uko bamwe mu bahinzi, abikorezi, abacuruzi n’abanyenganda bakora ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bakomeje kujya mu Rubirizi aho icyo kigo gikorera.

Biga uburyo bwo gufunga neza gaz zikonjesha kugira ngo zidateza ibizabo

Abikorera basanze kuri ACES abacuruzi b’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gukonjesha, ndetse bakaba barimo kuhamenyera n’uburyo bikora bwabirinda kwangirika no kuba byateza impanuka.

Mu Rubirizi barahigira gukora ibiribwa bikonje birimo ice cream
  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi