Abifuza gukonjesha ibintu barimo kujya kubyigira mu Rubirizi

Ikigo nyafurika giteza imbere ikonjesha n’uruhererekane rwaryo (ACES) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, bagiye kumara icyumweru bamurikira abafatanyabikorwa batandukanye uburyo bwo gukonjesha buzafasha u Rwanda gukumira iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi, inkingo n’intanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACES (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain), Toby Peters, avuga ko ibijyanye no gukonjesha mu Rwanda abantu batabiha agaciro kuko bataramenya akamaro kabyo mu buzima bwa buri munsi.

Peters avuga ko gukonjesha binasaba ubumenyi buhambaye kugira ngo bikorwe neza, binakumire ibyago biterwa n’imyuka ikonjesha, akaba ari yo mpamvu bateguye icyumweru cy’imurikabikorwa kuva tariki 06-10 Ukwakira 2025.

Abayobozi muri ACES

Umuyobozi Mukuru wungirije Ubuhinzi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr Solange Uwamahoro, avuga ko gahunda ya ACES igiye gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira gukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wangirikaga, bigateza igihombo kirenga 13% y’ibyasaruwe.

Ibyumba bikonjesha byigishirizwaho abashobora gukonjesha ibintu byinshi

Dr Uwamahoro agira ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kubungabunga umusaruro twabonye mu buhinzi, cyane cyane imboga n’imbuto bigomba guhora bitohagiye(fresh) buri gihe, ikoranabuganga twabonye aha rije ari igisubizo kirambye kizafasha mu kugabanya iyangirika ry’umusauro, nk’uko bigaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu hamwe n’iy’ivugururabuhinzi yitwa PSTA5.”

Ati “Ndavuga (gukonjesha) imboga n’imbuto ariko si byo byonyine, kuko hari n’ibikomoka ku matungo nk’inyama, amafi n’ibindi bigomba kugera ku muguzi bigifite ubuziranenge.”

Biga gutwara ibintu mu modoka zikonjesha

Uretse gukonjesha umusaruro w’ubuhinzi, u Rwanda ngo rubonye n’uburyo bwo kubika neza inkingo n’intanga, kuko bisaba kuba ahantu hakonje kugira ngo bigumane ubuziranenge.

Ikigo ACES kigaragaza ko gaz zari zisanzwe zikoreshwa muri za frigo no mu byuma byitwa air conditioner bikonjesha mu nzu, zoherezwaga mu kirere zigatera isi gushyuha no kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, aho imvura isigaye igwana ubukana bwinshi cyangwa ikabura mu gihe yari ikenewe.

Izi gaz zitwa CHFCs ngo ziragenda zikangiza akayunguruzo k’izuba kitwa Ozone, bigateza abantu indwara z’ibyorezo nka kanseri y’uruhu, kuko ako kayunguruzo kaba katagishoboye gakumira ubukana bw’imwe mu mirasire ikaze cyane.

Ikigo ACES kirimo gutoza abantu gukoresha izindi gaz nka HCs, Ammonia na CO2 zidatera isi gushyuha no kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba, ariko na zo iyo zidafunzwe neza, uretse gutuma igikoresho kidakora, ngo zishobora guteza inkongi mu nzu irimo frigo, ndetse zigatuma umwuka uhumekwa ubura bikaba byateza ingaruka ikomeye ku bantu bari ahantu hafunganye.

Ibi rero bisaba kujya kuri ACES kubyiga nk’uko bamwe mu bahinzi, abikorezi, abacuruzi n’abanyenganda bakora ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bakomeje kujya mu Rubirizi aho icyo kigo gikorera.

Biga uburyo bwo gufunga neza gaz zikonjesha kugira ngo zidateza ibizabo

Abikorera basanze kuri ACES abacuruzi b’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gukonjesha, ndetse bakaba barimo kuhamenyera n’uburyo bikora bwabirinda kwangirika no kuba byateza impanuka.

Mu Rubirizi barahigira gukora ibiribwa bikonje birimo ice cream
  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza