Kuki imvura itagwa nta mirabyo, wari uzi ko imirabyo ifumbira ubutaka?

Nubona mu kirere igicu gikubye ariko hatajemo imirabyo n’inkuba, burya nta mvura ishobora kugwa ngo imanukane n’imyunyu ngugu yaremwe n’imirabyo, kugira ngo ijye gutunga imyaka n’ibindi bimera muri rusange.

Imirabyo(lightning) ifitanye isano n’imvura mu buryo butaziguye, ariko ntabwo ari yo ituma imvura igwa, nk’uko bisobanurwa n’imbuga zitandukanye zirimo urwa wikipedia.

Mu Isomo ryitwa ‘Water Cycle’ ryigwa n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biga ko imvura ituruka ku mazi ashyushye y’inyanja, ibiyaga, imigezi cyangwa ava mu bimera bitandukanye, akaba azamuka mu kirere mu buryo bw’umwuka utabasha kurebeshwa amaso masa.

Iyo uwo mwuka w’amazi ugeze mu kirere, urakonja ugahinduka udutonyanga duto duto cyane twishyira hamwe tugahinduka ibicu.

Bya bicu iyo biremereye cyane kuko udutonyanga twakomeje kwishyira hamwe, haba harimo guhondana k’urubura rukonje cyane hamwe n’urukonje gahoro ruba rwegereye ikirere cy’isi gishyushye, bikarema ingufu z’amashanyarazi atanga urumuri ari byo byitwa imirabyo, rwa rusaku na rwo rukitwa inkuba.

Kubaho kw’imirabyo ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko igicu cyageze ku rwego ruremereye cyane mu mikorere yacyo, kuko ibitonyanga biba birimo kwihuza ari byinshi no kurushaho kuremera, bidashobora kuguma bireremba mu kirere, ahubwo bihita bihanuka bikagera hasi bimwe bikiri urubura ibindi byabaye amazi asukika.

Muri make, kubaho kw’imirabyo n’inkuba ni ingaruka z’ibicu byaremereye cyane, kandi akaba ari ikimenyetso cy’uko imvura iri hafi kugwa cyangwa yatangiye kugwa.

Imirabyo ifumbira ubutaka

Umuriro w’imirabyo ngo utanga ubushyuhe bwinshi cyane bungana na dogere selisiyusi 30,000 mu kanya gato, bugatera gushwanyuka kw’ibigize imyuka iri mu kirere, aho uwitwa azote na ogisijene bimara kwishwanyaguza ubwabyo bikihuza bihinduka HNO₃, akaba ari ifumbire karemano imanukira mu mazi y’imvura, igateza ibimera kubaho.

Mu myunyu ngugu ibyatsi n’ibiti bikenera kugira ngo bibeho, uwa HNO₃ ugomba kuba uri ku kigero cya 79%, n’ubwo ifumbire itangwa n’imirabyo ngo iba ari nke ku buryo itakora yonyine itunganiwe n’iyo abantu bikorera ubwabo.

Urubuga https://spectrumlocalnews.com/tx/austin/weather/2025/07/23/lightning-s-role-in-helping-plants-grow? rugira ruti “umwuka wa nitrate, (wakomotse ku gushwanyuka no kwihuza kwa azote na ogisijene bitewe n’imirabyo), ni ifumbire nziza cyane ifasha ibimera gukura vuba.”

Hari abashakashatsi barimo kugerageza kwigana imirabyo mu kurema ifumbire bakoresheje imyuka ya azote na ogisijene mu buryo bwitwa ‘plasma reactors’, buzajya bwifashisha ingufu z’imirasire y’izuba n’umuyaga.

Ibi byatuma isi iruhuka abacukuzi bayangiza bashaka umutungo kamere nka potash, phosphate na methane byo gukora amafumbire mvaruganda.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi