
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.
MINEDUC ivuga ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga kuri 91,713, abakoze ibyo bizamini bakaba bari 91,298, bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije.
MINEDUC yemereye abifuza gusibira cyangwa kwiyandikisha kuzakora ibizamini by’abakandida bigenga (candidat libres) ko batangira kubisaba.
Kureba amanota umuntu yabonye ni ugusura urubuga https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul ugakurikiza amabwiriza.