Zelensky yatutse Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatutse uw’u Burusiya, Vladimir Putin amwita ikigoryi, nyuma y’amagambo uyu uyoboye igihugu kinini ku Isi yavuze agakomeretsa ab’i Kyiv.

Ubwo ku wa 19 Ukuboza 2024 Perezida Putin yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ubwirinzi abo mu Burengerazuba bw’Isi bahaye Ukraine mu gusenya ibisasu biyirashweho, bufite ubushobozi bwo hasi ugereranyije n’igisasu cy’u Burusiya cyiswe Oreshnik, gishobora kugendera ku muvuduko ukubye uw’ijwi nshuro 10.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko Mu gukomeza gukina ku mubyimba Ukraine, Putin yavuze ko niba hari abashidikanya, habaho igerageza, ni ukuvuga akarashisha Ukraine icyo gisasu harebwa ko ubwo bwirinzi bwagikumira.

Putin ati “Reka iryo gerageza rizabere kuri Kyiv, hanyuma bakusanye ubwirinzi bwabo maze tubagabeho igitero dukoresheje Oreshnik, turebe ikiza kuba. Twe turiteguye kuri iryo gerageza, yewe n’uyu munsi ntacyo bitwaye. Ese bo bariteguye?”

Perezida Putin yavuze ko iryo gerageza ryabera aho ari ho hose, avuga ko yahisemo Kyiv kuko ari ho hari ubwirinzi bukomeye, Ukraine yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi

Ni amagambo yababaje, Zelensky maze na we atazuyaje yita uwo bahanganye mu ntambara “dumbass,” ijambo risobanura ikigoryi, cyangwa utangira ubwenge.

Ati “Abantu bari gupfa we [Perezida Putin] akumva ko bishimishije, igikoryi gusa.”

Ako kanya Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byahise bisubiza iyo mvugo ya Zelensky, maze Umuvugizi wabyo, Dmitry Peskov agira ati “Biragaragara ko amarangamutima yamurenze. Kwigenzura byamunaniye none yatangiye kumera nk’inka yica.”

Peskov kandi yanenze Zelensky ko aherutse gutuka na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie wari wagaragaje ubushake bwo kunga ibyo bihugu biri mu ntambara.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yakinnye ku mubyimba abo muri Ukraine ababwira ko intwaro zabo ziciriritse.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye