
Nk’uko byatangajwe na ministeri y’ubuzima mu Rwanda, kuri uyu wa 30 Nzeri, icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 9, mu gihe harimo kuvurwa abarwayi 18, muri 27 bose hamwe bamaze kucyandura.
Igikorwa cyo gupima no gushakisha abahuye n’abarwayi kirakomeje.
Ibimenyetso by’ingenzi biranga iyi ndwara ni umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara mikaya, gucibwamo no kuruka.
Uburyo bwo kuyirinda ni ukugira isuku muri rusange no kwirinda kwegerana cyangwa gukora ku wagaragaje ibimenyetso bya yo. Mu gihe wibonyeho ibimenyetso ihutire kujya ku ivuriro rikwegereye cyangwa uhamagare kuri nimero 114.
Twihanganishije imiryango yabuze ababo.
By Julien B.