Rubavu: Imodoka ya Bralirwa itwara ibinyobwa yakoze impanuka birangirika

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Rugerero, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, habereye impanuka y’imodoka yavaga kuri Bralirwa yerekeza Musanze inzoga yari yikoreye zirameneka zose.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku itiyo y’imyuka yacitse bituma igice cy’inyuma ‘Trailer’ cyari gitwaye inzoga nacyo gicika inzoga zose zarimo zirameneka.

SP Kayigi avuga ko ntawakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ahasige ubuzima uretse inzoga zangiritse gusa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihombo cyatewe n’iyi mpanuka kuri izo inzoga zangiritse kuko bakiri mu bikorwa byo kuzibarura.

Abaturage baciye ahabereye iyi mpanuka abenshi bahise bigabiza amwe mu macupa yarimo inzoga batangira kwinywera ariko inzego z’umutekano zihageze zatangiye kubakumira baragenda.

SP Kayigi avuga ko iyi mpanuka yabangamiye urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga, kuko habanje ibikorwa byo gukura ayo macupa mu muhanda.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ati “Uyu mushoferi iyo aza kumenya ko itiyo y’imyuka ifite ikibazo ntabwo aba yakoze impanuka.

Source:Kigali to day

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza