Trump yatangaje ko natsindwa amatora atazongera kwiyamamaza

Donald Trump, wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yatangaje ko naramuka atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka atazongera kwiyamamaza mu ya 2028.
Trump w’imyaka 78, uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu ishyaka ry’Abarepubulikani, amaze kuba umukandida mu matora inshuro eshatu (3).

Trump ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyitwa Sinclair Media Group, yabajijwe niba ateganya kongera kwiyamamaza ubwo yaba atsinzwe n’uwo bahanganye kugea ubu, Visi Perezida Kamala Harris, umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate.

Yasubije ko atabitekanya kuko atekereza ko bizaba birangiye, gusa yongeraho ko ishyaka rye ryizeye intsinzi muri aya matora azaba mu Ugushyingo.

Mu busanzwe amategeko y’Amerika, ntiyemerera Umukuru w’Igihugu kuyobora manda zirenze ebyiri, bityo nubundi Trump wayoboye Amerika manda imwe ndetse akaba yizeye intsinzi, aramutse ayegukanye ntabwo yaba yemerewe kwiyamamaza mu 2028.

Source: Kigali to day

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye