Ku bifuza akazi mu nzego z’ibanze hari imyanya 1839 yashyizwe ku isoko

Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, ryatangaje ko inzego z’ibanze mu Tugari, mu Mirenge no mu Turere hakenewe abakozi bagera ku 1,839 bazaba bari mu myanya itandukanye.

Bigaragara ko imirenge ari yo ikeneye abakozi benshi bagera ku 1063, utugari tukaba dukeneye abagera kuri 545, mu gihe Uturere dukeneye abagera kuri 231.

RALGA ivuga ko iyi myanya yatangiye gushyirwa ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA) rwamamaza imyanya y’akazi ikeneye abakozi, kuva kuri uyu wa Gatatu, ariko gukomeza kuyishyira kuri urwo rubuga ngo birakomeje.

RALGA ivuga kandi ko ifatanyije na MIFOTRA, bavuguruye uburyo ibizamini by’abakozi b’inzego z’ibanze bikorwa, kugira ngo birusheho gukomeza gukorwa mu mucyo, kuko bigiye kujya bitangirwa igihe kimwe.

Igihe cyo gutanga ibyo bizamini nikigera ngo hazajya hajyaho urwego ruhuriweho n’inzego zose bireba, kugira ngo hirindwe amakosa abantu bajya binubira.

 

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza