
Yanditswe na Willian Bolgés Dasliva
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanganyije n’ikipe ya Nigeria mu mukino urangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, ukaba wari uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, kizakinirwa muri Maroc mu mwaka utaha wa 2025.
Ni umukino ushimishije benshi barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba Amavubi y’u Rwanda anganyije ubusa ku busa (0-0) na ‘Super Eagles’ ya Nigeria, imwe mu makipe y’ibihangange kuri uyu mugabane.
Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye, kuko Umujyi wa Kigali wari wahereye mu gitondo cya kare urarikira abantu kujya kureba uwo mukino.
Umutoza w’u Rwanda, Umudage Frank Spittler, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi bitwaye mu kibuga kandi ko hakiri ibintu byo gukosora by’umwihariko ku ruhande rw’ubusatirizi bw’u Rwanda.
Spittler yijeje Abanyarwanda ko mu mikino izakurikiraho bazagerageza gukora cyane bagashaka amanota atatu, kuko bazahita bakina n’ikipe y’Igihugu cya Benin.
Kapiteni w’u Rwanda, Bizimana Djihad, we yatangaje bazakora ibishoboka bakitwara neza mu mikino izakurikiraho.