Putin yituye Kim Jong Un, amuha amafarashi 24

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahaye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, amafarashi 24 y’umweru utavangiye, mu rwego rwo kumushimira ko yamuhaye ibisasu byo kurwanya OTAN/NATO.

OTAN ni Umuryango w’ubutabarane uhuza ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru bituriye inyanja ya Atlantic, n’ubwo hagenda hiyongeramo n’ibindi bitari hafi y’iyo nyanja.

OTAN ihanganye n’icyitwa BRICS, akaba ari umuryango watangiye ugizwe n’ibihugu bya Brazil, Russia, India, China na South Africa, ariko na wo ukaba umaze kwaguka kuko hagiyemo n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku isi.

Itangazo ry’Umuryango BRICS ryashyizwe ku rubuga rwa X, rivuga ko Putin yahaye Kim Jong Un amafarashi 24 y’ubwoko bw’intoranywa, amushimira ku bw’ibisasu yamwoherereje bikamufasha kurwanya ingabo za OTAN muri Ukraine.

BRICS kandi ikomeje kwigamba ko Putin arimo kugenderera ibihugu bitandukanye byo ku isi byashyize umukono ku masezerano yo kumufata, nyamara Putin akaba ngo atarimo gufatwa n’ubwo Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine basohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

 

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza