
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahaye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, amafarashi 24 y’umweru utavangiye, mu rwego rwo kumushimira ko yamuhaye ibisasu byo kurwanya OTAN/NATO.
OTAN ni Umuryango w’ubutabarane uhuza ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru bituriye inyanja ya Atlantic, n’ubwo hagenda hiyongeramo n’ibindi bitari hafi y’iyo nyanja.
OTAN ihanganye n’icyitwa BRICS, akaba ari umuryango watangiye ugizwe n’ibihugu bya Brazil, Russia, India, China na South Africa, ariko na wo ukaba umaze kwaguka kuko hagiyemo n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku isi.
Itangazo ry’Umuryango BRICS ryashyizwe ku rubuga rwa X, rivuga ko Putin yahaye Kim Jong Un amafarashi 24 y’ubwoko bw’intoranywa, amushimira ku bw’ibisasu yamwoherereje bikamufasha kurwanya ingabo za OTAN muri Ukraine.
BRICS kandi ikomeje kwigamba ko Putin arimo kugenderera ibihugu bitandukanye byo ku isi byashyize umukono ku masezerano yo kumufata, nyamara Putin akaba ngo atarimo gufatwa n’ubwo Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine basohoye impapuro zo kumuta muri yombi.