Abanyamakuru ba RBA barimo Gerard Mbabazi na Anita Pendo basezeye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Itangazamakuru (RBA) rukomeje gutakaza abanyamakuru bazwi na benshi, ariko byageze ku basezeye mu gihe kimwe ari bo Gerard Mbabazi, Ismael Mwanafunzi, Anita Pendo, Assoumpta Abayezu na Martin Nyirijabo, bitera abantu kwibaza byinshi.

Gerard Mbabazi

Gerard Mbabazi uzwi cyane mu bijyanye n’ibiganiro by’imyidagaduro, yakoreraga ibitangazamakuru bya RBA ari byo Magic FM, Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, ubu bikavugwa ko yaba yagiye kwikorera ku giti cye.

Ismael Mwanafunzi hamwe na Mahoro Claudine bashakanye

Ismael Mwanafunzi wari usanzwe azwi cyane mu kiganiro cyitwa Waruziko cya Radio Rwanda, ariko agakora no mu Ishami ry’amakuru, ubu na we ngo yahavuye ajya kwikorera ku giti cye.

Anita Pendo azwiho kuba umushyushyarugamba mu buzima busanzwe bwo hanze y’Itangazamakuru, ariko by’umwihariko akaba yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro ku bitangazamakuru bigize RBA, ari byo Magic FM, Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Umushyushyarugamba Anita Pendo

Anita Pendo agiye gukora kuri Radio Kiss FM, aho abisikanye na Sandrine Isheja Butera, uwo Inama y’Abaminisitiri yateranye mu kwezi gushize kwa Kanama, ikamugira Umuyobozi wungirije wa RBA.

Martin Nyirijabo na Anne Marie Niwemwiza bashakanye

Martin Nyirijabo wari usanzwe akora mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, ni umwe mu bari bamaze igihe kuri RBA, ariko abantu bakaba barimo kwibaza impamvu batakirimo kumwumva, ariko ukuri ni uko ashobora kuba yagiye gukorera Umuryango Croix Rouge.

Assoumpta Abayezu wari usanzwe uzwi cyane mu makuru y’imyidagaduro kuri RBA, na we amaze igihe atahumvikana, bikavugwa ko yaba yagiye kwikorera.

Abayezu Assoumpta

Umwe muri abo banyamakuru twaganiriye, yatangaye ati “(Abagendeye rimwe) uzi ko turi benshi koko! Gusa nta kibazo na gito dufitanye na RBA rwose, jyewe byahuriranye n’uko abandi bagiye.”

Uyu munyamakuru avuga ko RBA ibahemba neza kandi bakorera ahantu heza(muri Environment nziza), gusa ngo byabaye ngombwa kugenda bitewe n’aho buri wese abona agafaranga gatubutse.

 

 

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye