AMAHITAMO:Ikintu gikomeye ku buzima bw’umuntu

Amahitamo ya we ni yo agena uwo uzaba we

Iyo witegereje neza ubona ko uhereye mbere na mbere mu mateka y’umuntu  uko ibihe n’imyaka byagiye bisimburana, kandi nk’uko biri n’uyu munsi, abantu bafite ingeso nziza n’abafite ingeso mbi bose bahozeho. Nta ngeso nshya abantu badukanye zitari izahozeho. Kuva kera kugeza none abeza n’ababi bahozeho. Kandi ibyo byose byagiye bigira ingaruka mbi cyangwa se nziza kuri ba nyir’ubwite cyangwa se kuri sosiyete abo bantu beza cyangwa se babi babaga babarizwamo.

Icyo nabonye ni uko iyo umuntu afite imyitwarire myiza yiyubaha akubaha n’abandi, akagira umwete n’umurava mu byo akora, akarangwa n’urukundo no kwicisha bugufi, byanze bikunze bigira ingaruka nziza kuri sosiyete ndetse no kuri nyir’ubwite. Bigatuma imitekerereze ye n’ibyiyimviro bye bihora byishimiye ubuzima abayemo ku buryo no mu maso he, ubimubonamo.

Ariko kandi nabonye umuntu wahisemo kugendera mu myitwarire mibi irimo kutiyubaha no kutubaha abandi, kugira ubunebwe, kwishyira hejuru, kwangana n’inzika no kutagira impuhwe, ibyo nabyo bigira ingaruka mbi muri sosiyete no kuri uwo muntu. Bigatuma imitekerereze n’ibyiyimviro bye bihora bishavujwe n’ubuzima abayemo, amaganya n’agahinda gakabije kuko muri sosiyete abarizwamo abandi baba bamubona nk’ubangamye bigatuma akenshi bahitamo kumuha akato no kumwinuba! Ibyo rero bimutera kwigunga, kwiheba ari byo birangira anyweye ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije, yewe hari n’abafata icyemezo cyo kwiyahura!

Uko mu gihe gitambutse byagendaga

Hambere aha akenshi amahitamo yashingiraga ku nama z’umuryango

Ni yo mpamvu ababyeyi, abarezi n’abajyanama beza, batahwemaga gufasha umuntu uhereye mu buto bwe guhitamo neza icyo azaba cyo, habayeho kumwereka ingaruka z’ikintu cyose cyaba kiza se cyangwa kibi, bikarangira umuntu nawe yifatiye umwanzuro mwiza se cyangwa mubi bitewe n’amahitamo ye. Ariko akenshi na kenshi amahitamo y’umuntu wo hambere yashingiraga ku muco, akarere n’umuryango yavukiyemo cyangwa se yarerewemo.

Ibyo byafafashaga abo bajyanama kugera ku ntego yabo, kuko kugorana kw’ingendo zo hambere no kugorana kw’itumanaho byabangamiraga ikwirakwira ry’imico myiza se cyangwa mibi , ahubwo byabaga bifungiraniye mu bihugu, mu turere , mu duce ndetse no mu mitima bya ba nyirabyo.

Uko byifashe uyu munsi

Uyu munsi akenshi amahitamo y’abantu ashingira ku byo bakura kuri murandasi 

Uyu munsi kubera ikoranabuhanga ryoroheje ingendo n’itumanaho bigoye abantu cyane cyane urubyiruko kugira amahitamo meza, n’ imico myiza kuko ubu ibintu byose ari byo, ubumenyi, imico, imyitwarire n’ibindi byiza se cyangwa bibi byambaye ubusa buri_buri! Rwose biri ku karubanda ku buryo umuntu yaba abishaka cyangwa atabishaka yisanga amenyeshejwe, asobanuriwe cyangwa yigishijwe n’abantu batandukanye bo mu mahanga n’imico itandukanye ibyo atari azi. Bityo rimwe na rimwe umuntu akisanga yaranduye ingeso mbi ndetse bikamubera ikibazo gikomeye kuba yasubira inyuma ngo abivemo cyangwa ngo izo ngeso azireke.

Ikoranabuhanga rifitiye umuntu umumaro ukomeye kuko ryihutishije ibintu byinshi byagendaga gakeya ndetse ryoroshya n’akazi n’imibereho y’abantu muri rusange. Ariko nubwo bimeze bityo hari n’bibazo byinshi byazanywe naryo. Ariko cyane cyane ni uguhishura iby’ari bihishwe ndetse no kubikwirakwiza.

Uko wahitamo neza

Buriya, mu buzima busanzwe abo mubana, mugendana, musangira, mukorana bagira ingaruka nini ku ubuzima bwawe. Ni yo mpamvu ukwiriye kujya ubanza ukitegereza neza, ukiga umuntu mbere yo kumwiyegereza, kuko byanze bikunze ntihazabura ibyo uzamwigiraho, bishobora kuba byiza cyangwa se bibi. Abanyarwanda bo baciye umugani uvuga ngo “Nyereka uwo mugendana nkubwire uwo uri we”. Niyo mpamvu niba umuntu ubona ko nta kiza wamwigiraho ni iki gituma umwemera nk’inshuti yawe? Reka mbahe urugero, mu minsi yashize nabonye umuhanzikazi uzwi cyane yigaragaje kuri murandasi yambanye ubusa ku gice cyo hejuru inda n’igituza byose biri hanze kandi atwite inda ibura igihe gito ngo ivuke, nuko numva birantangaje cyane kuko ari bwo bwa mbere nari mbonye bene ibyo. Ariko icyantangaje ni uko mu gihe gito nagiye kubona mbona n’abandi bagore benshi babyigannye!

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryo kuri murandasi, rimeze nk’inzu igizwe n’ibyumba byinshi bibitsemo ubutunzi butandukanye ubwiza n’ububi, ubufite umumaro n’ubutawufite. Ubwo rero ni wowe ufite ubutware bwo kwihitiramo icyumba werekezamo kuko inzugi zabyo ziba zegetseho mu buryo bworoheye umuntu wese kwinjiramo uko abishatse. Noneho rero hitamo neza ibyo wumva n’ibyo ureba. Kuko ibyumvwa n’ibirebwa byose si ko bifitiye abantu umumaro. Oya! Ahubwo harimo n’ibyangiza imitekerereze y’abantu! Hitamo neza, bizakubera byiza, kandi bizarangira ubaye uwo kwifuzwa na bose!

by Julien B.

 

  • Related Posts

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Guhura kwa Perezida Trump wa Amerika na Putin w’u Burusiya hari ababinenze bavuga ko Perezida wa Amerika yabihombeyemo kuko nta cyo u Burusiya bwamwemereye kijyanye no guhagarika intambara muri Ukraine,…

    Read more

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    Uwitwa Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30, bashobora kurangiriza ubuzima bwabo mu igororero (bafunzwe) nyuma yo ‘gufatanywa urumogi rwari rugiye gucuruzwa.’ Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    Putin yahawe icyubahiro kirenze, Trump atahira aho

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    ‎Gasabo: Ubuzima basigaje barabumara bafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?