Menya ibitangaza biba mu ngendo isi ikora

Iyi si twese twavukiyeho, tukaba tunayituyeho, iyo uyitegereje n’amaso yawe uba ubona ihamye hamwe ndetse rwose ituje mu buryo bukomeye !  Nyamara si ko bimeze, kuko uramutse uyitaruye, ukayitegereza, wabona uburyo yiruka bya bindi bita ‘amasigamana’ ugatangara cyane kuko nta kinyabiziga na kimwe cyo mu isi cyabasha kuyikurikira!

Iyi si ikora ingendo ebyiri, kandi zose izikorera icyarimwe nubwo zitandukanye. Rumwe irukora yizenguruka urundi ikarukora izenguruka izuba.

Urugendo ikora yizenguruka rumara amasaha makumyabiri n’ane. Ikaba ikoze urugendo rwa kilometero ibihumbi mirongo ine na mirongo irindwi n’eshanu(40,075km). Uru rugendo kandi rungana n’umuzenguruko w’isi, rukaba ari rwo rugena ibihe by’umunsi, kuva saa sita z’ijoro kugeza izindi saa sita z’ijoro.

Naho urugendo isi ikora izenguruka izuba rungana na kilometero miliyoni maganakenda na mirongo ine (940,000,000km). Ikarurangiza mu gihe kingana n’iminsi 365 n’amasaha 5 n’iminota 48 n’amasegonda 45. Ubwo ni ukuvuga ko iba ifite muvuduko wa kilometero makumyabiri n’ikenda n’ibice umunani mu isegonda rimwe (29,8km/s) cyangwa se kilometero ibihumbi ijana na birindwi na maganabiri na mirongo inani mu isaha (107.280km/h). Uru rugendo narwo rusobanuye ko iyo irushoje, umwaka umwe n’amasaha atanu n’iminota mirongo ine n’umunani n’amasegonda mirongo ine n’atanu biba birangiye.

Ikibazo wakwibaza ni iki: Ese ko umwaka urangira ku italiki ya 31 Ukuboza saa tanu na mirongo itanu n’ikenda n’amasegonda mirongo itanu n’ikenda (11:59:59PM), ese ariya masaha atanu n’iminota mirongo ine n’umunani n’amasegonda mirongo ine n’atanu byo bijya hehe? Ko saa sita z’ijoro umwaka wundi uba utangiye, icyo gihe cyo kibarirwa hehe?

Igisubizo tuzakigarukaho mu nkuru itaha.

By B. Julien

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi