Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko yatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bo mu Murenge wa Ndego w’Akarere ka Kayonza batahiriwe n’Umuhindo w’umwaka wa 2025, bakaba bamaze igihe bataka ko bugarijwe n’amapfa hamwe n’inzara.
Aba baturage hamwe n’ab’i Nyamasheke mu murenge wa Nyabitekeri bavuga ko nta cyizere cy’uko bakibonye imvura bitewe n’uko iteganyagihe rigaragaza ko imvura izakomeza kuba nke muri uku kwezi k’Ukuboza 2025.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi w’Ikirere kivuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 200, ikaba iri hasi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ukuboza(imvura isanzwe igwa mu mezi y’Ukuboza iri hagati ya milimetero 60 na 230).
Meteo ivuga ko mu gice cya mbere n’icya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza 2025, hateganyijwe imvura izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, naho mu gice cya gatatu hakaba hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe igwa.

Ibi Meteo Rwanda ibitangaje mu gihe uduce tumwe tw’Igihugu twabuze imvura y’Umuhindo, by’umwihariko mu mirenge ya Ndego mu Karere ka Kayonza hamwe na Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, nk’uko bitangazwa na TV1 hamwe n’ikinyamakuru Imvaho nshya.
Muri Ndego hamwe n’uduce tw’indi mirenge ihakikije, abaturage bagaragaye kuri televiziyo basaba Leta ibiribwa hamwe no kubagezaho uburyo bwo kuhira imyaka kuko imvura isanzwe y’Umuhindo itigeze iboneka kuva mu myaka 3 ishize.
Mu murenge wa Nyabitekeri w’Akarere ka Nyamasheke na ho, abaturage batangiye kurandura imyaka bayigaburira amatungo, kubera ko babona yamaze kuma nta cyizere cy’uko imvura yayihembura kabone n’ubwo yahita igwa uwo munsi.
Bavuga ko imvura yabuze muri Nyabitekeri mu gihe imirenge yegeranye na ho irimo kuhagwa nta kibazo, bakaba babona imyaka yabo nk’ibishyimbo, ibigori, ibijumba, soya, ubunyobwa, amateke, inyanya n’indi, nta cyo bazasarura.
Ingamba zafashwe
Mu kiganiro KIGALIINFO yagiranye na Eugène Kwibuka, ushinzwe gutangaza amakuru ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), avuga ko abaturage batabonye umusaruro w’iki gihembwe cy’ihinga A bazahabwa ibiribwa bibatunga kugeza ubwo bazongera guhinga bakagira ibyo beza, ndetse abo muri Ndego ngo batangiye guhabwa ubwo bufasha.
Kwibuka yagize ati “Ibiryo birahari (mu bubiko) twatangiye no kubiha abaturage babikeneye. Buri mwaka tugura ibiribwa tukabihunika, abaturage batejeje tukabaha ibyo kurya bibatunga mu gihe runaka, akenshi tubaha iby’amezi nka 3 kugira ngo barebe uko bahinga imboga, ibishyimbo ibijumba n’ibindi byera vuba cyangwa byihanganira izuba bakabasha gukomeza ubuzima.”
Kwibuka avuga ko MINAGRI ikomeje guha imbaraga Umushinga witwa KIIWP wo kuhira imyaka n’amatungo mu mirenge yibasirwa n’amapfa mu Karere ka Kayonza, akibutsa ko Leta yashyize nkunganire mu bikorera kugira ngo abahinzi bajye bagura ibikoresho byo kuhira ku giciro gito kingana na 1/2 cy’amafaranga agurwa icyo gikoresho.
Kwibuka yibutsa kandi urubyiruko rufite imishinga yo guhinga ubwatsi bw’amatungo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe hamwe n’ubuhingwa ku buso buto hadakoreshejwe ubutaka (hydroponic fodder), ko bemerewe kwandika basaba igishoro cyo guteza imbere iyo mishinga mu Ntara y’Iburasirazuba ikunze kubonekamo imvura nke.
Umushinga wa KIIWP Leta y’u Rwanda ifatanyijemo n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku buhinzi(IFAD) wagenewe ingengo y’imari irenga miliyari 71 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazashyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2021-2028
Meteo iravuga no ku bushyuhe buteganijwe mu Kuboza 2025

Meteo Rwanda yanatangaje ko muri uku kwezi k’Ukuboza 2025, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 31, bukaba buri hejuru gato y’ubusanzwe buboneka mu kwezi k’Ukuboza.
Ubusanzwe ubushyuhe bwo hejuru bujya buboneka mu kwezi k’Ukuboza bukunze kuba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 29, nk’uko Meteo ikomeza ibitangaza.
Iki kigo gikomeza kivuga ko ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe ninjoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 6 na 18 bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe bwo hasi busanzwe buboneka mu kwezi k’Ukuboza.
Meteo kandi ivuga ko muri uku kwezi k’Ukuboza hazaboneka umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, ukaba uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.







